
Abayobozi b’ibihugu bisaga 12 byo muri Afurika berekeje mu Budage ahateganyijwe inama ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi biteganya kwiyegerezamo Umugabane wa Afurika.
Ibi bihugu 20 bya mbere bikize kurusha ibindi birashaka kongera ibikorwa by’ishoramari kuri uyu mugabane ukennye kurusha indi ku Isi ariko na none ukaba ari wo urimo gutera imbere kurusha iyindi.
Madame Ursula von der Leyen, ukuriye Komisiyo y’u Burayi, mu kugaragaza agaciro k’iyi nama, yavuze ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Ministri w’Intebe w’u Budage, Mark Rutte, baza kwitabira iyi nama ibera i Berlin mu Budage iyobowe na Chancellier w’u Budage, Olaf Scholz.
Scholz, umaze gusura umugabane wa Afurika inshuro nyinshi kuva yatangira imirimo mu mwaka wa 2021 byari biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’ibihugu binyuranye byo muri Afurika kuri iki Cyumweru mbere yo gutangiza inama y’ishoramari ihuza Afurika n’u Budage kuri uyu wa Mbere mu gitondo.
U Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birahatana n’u Burusiya n’u Bushinwa bihatanira kugira ijambo mu bikorwa bya politike n’ubucuruzi kuri uyu mugabane wa kabiri ku Isi mu kugira abawutuye benshi.
Iyi nama yatangiye mu mwaka wa 2017 itangijwe na Perezida w’u Budage. VOA ivuga ko ari igikorwa kigamije guhuza ibihugu bya Afurika bishyize imbere ivugururamikorere imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyiraho gahunda zirambye z’iterambere n’ishoramari rihamye.
Tanga igitekerezo