Abize Ishami rya Early Childhood Education (ECE) muri Kaminuza y’u Rwanda, baratabaza REB na MINEDUC nyuma yo kurangiza kwiga bagasanga nta hantu bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi Kaminuza ikaba ikomeje gusohora abantu bize iri shami.
Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize Early Childhood Education(ECE) bwa mbere mu mwaka wa 2016, bari bateganyirijwe ahanini kuba abatoza ku mashuri yisumbuye yashyiriweho guhugura abarimu azwi nka Teachers Training Centers(TTC).
N’ubwo abenshi mu bayobotse iri shami bavuga ko babikangurirwaga cyane kuko ari bwo ryari rigitangira kandi bizezwaga ko bazaba bakenewe ku isoko ry’umurimo, batunguwe no kubona imyaka igiye itambuka ntaho gusaba akazi babonye cyane ko amashuri ya TTC ari mu Rwanda ari 16 gusa kandi ari yo bemerewe kwigishamo.
Isoko y’iki kibazo
Imvano y’uku kubura imyanya yatewe n’uko ubwo iri somo ryatangiraga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’umwaka umwe ryanatangijwe mu mashuri yisumbuye ya TTC bityo habaho guhugura abari basanzwe bigisha muri TTC ngo bigishe ECE dore ko Kaminuza nta bantu yari yagatangira gusohora bize iri somo. Kubera iyi mpamvu,abanyeshuri ba mbere Kaminuza yasohoye mu mwaka wa 2016 basanze hari abarimu basanzwe mu kazi kandi batanga umusaruro mwiza, bisa nk’aho babuze aho bamenera kuko nta TTC itari ifite umwarimu icyo gihe.
Umwe mu bize iri shami utifuje ko amazina ye atangwazwa, yabwiye Bwiza.com ko bashidutse imyanya yabize ECE ku isoko ry’umurimo ari ntayo kandi bakaba babona Kaminuza ikomeje gusohora abanyeshuri. Yagize ati"Hanze aha usanga abize Uburezi,mu ishami rya ECE nta hantu bafite ho gusaba akazi kandi abandi bize Uburezi bo bakemererwa kwisanzura mu gushaka imyanya. Ikibabaje usanga ya myanya yakagenewe abize ECE,ishyirwa ku isoko ku bize Uburezi muri rusange bityo bigatuma abize ECE baba nk’abakomatiwe kandi bo bakumirwa mu yindi myanya".
Undi yibaza icyari kigenderewe mu gushyira ishami rya ECE mu Burezi muri Kaminuza y’u Rwanda kandi MINEDUC na REB bari bazi neza umubare w’ibigo bya TTCs biri mu gihugu. Yagize ati"Ese intego yo gushyira ECE muri UR-College of Education yari iyihe? Ese iyo ntego yagezweho? Abanyeshuri bakomeje iri shami se ubu bari gukora iki"?
Icyo ubuyobozi bubivugaho
Mu gusubiza ibibazo by’aba bantu, Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita k’Uburezi(REB), Dr Ndayambaje Irénée avuga ko kuba abize ECE batabona imyanya y’akazi ibakwira bose ku isoko atari ikibazo kihariye kuri bo kuko n’abandi bibabaho. Yagize ati"Ntibakwiye kuveba REB kuko umunyeshuri ajya kwiga isomo ari amahitamo ye kandi yabanje kureba n’igikenewe ku isoko ry’umurimo. Icyakora abantu bize ECE n’ubwo akenshi bakenerwa kwigisha muri TTC, hari n’andi mahirwe abagenewe arimo nko kuba abayobozi b’amashuri ku bafite uburambe mu kazi,gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta,kuba abajyanama mu bigo by’uburezi ndetse no kuba bashinga amashuri yabo y’inshuke igihe bishyize hamwe".
Abajijwe ku bibaza niba bakwemererwa kujya bapiganira akazi ku yindi myanya y’ibijyanye n’Uburezi, Dr Ndayambaje yavuze ko ibyo bitashoboka kuko icyo bize ari ukuba abatoza b’ababarimu. Yagize ati"Nk’uko nta muntu wize ubwubatsi yajya kuba muganga ni nako bitashoboka ko uwize ECE ajya kwigisha Amateka cyangwa Ubumenyi bw’Isi kandi atari byo yize".
Dr Ndayambaje akomeza Avuga ko Kaminuza ijya gusaba ko aya masomo atambutswa iba yagendeye kuri gahunda y’Uburezi iriho, bityo isomo rikaba ritahagarikwa kwigishwa kandi hakiboneka imibare y’abashinga amashuri ku giti cyabo azakenera abakozi. Ati"Ntabwo wakenera gukemura ikibazo cyabaye, ahubwo cyaba gisanga warateguye igisubizo".
Umuyobozi w’Ishami rya Early Childhood and Lower Primary Education muri Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Uworwabayeho Alphonse, aganira na Bwiza.com yavuze ko abantu bize ECE,batakagombye kwihebeshwa no kuba nta myanya myinshi babona ku isoko ry’umurimo ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe bakagira ibikorwa byabo bishingira mu gihe akazi katabonetse nk’uko babyifiza. Yagize ati"Umuntu yize Kaminuza aba asobanutse, aba agomba kuzunguza ubwenge,akabyaza amahirwe ubumenyi yavanye ku ntebe y’ishuri akihangira akazi aho katari".
Bwiza.com kandi yanavuganye na Habumuremyi Jean Marie Vianney,umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ka ECE, avuga ko abataka ibura ry’akazi bataboneka mu bize ECE gusa ko ari ikibazo cyugarije igihugu n’isi muri rusange. Yagize ati"Amahirwe ahari n’uko kuba abatoza b’ababarimu atari byo twigishije gusa. Mu masomo yacu habagamo n’isomo ryo kwihangira imirimo, rishobora kugoboka umuntu igihe yarikoresheje neza".
Yakomeje avuga ko mu bantu bize ECE atari bose babuze akazi kuko hari abakarimo batari bake, yakanguriye abatarakabona guhanga imirimo yabo bashingiye ku byo bize no kwishyira hamwe bakaba bashinga amashuri y’inshuke kuko ubuke bwayo bukiri ikibazo mu Rwanda, cyane cyane mu bice by’ibyaro.
Bwiza.com yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ntiyabasha gufata telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.
Muri rusange ikifuzo cy’abize ECE, ni uguhabwa amahirwe yo kubona akazi mu byo bize cyane ko hagaragara imibare itari mike y’ababikora batabyize hirya no hino mu mashuri ahugura abarimu(Teachers Training Centers).
Uretse abize ECE baba baratojwe kuba abatoza b’abarimu mu mashuri ya TTC, abize iri shami mu mashuri yisumbuye bakunze kuba abarimu ku bigo by’inshuke no mu myaka y’amashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu gusa na bo imyanya yabo kuyibona ni ingumehirya no hino mu gihugu.
34 Ibitekerezo
keza Kuwa 28/07/20
Arko aba bayobozi baransetsa ese turishyirahamwe igishoro kirava he? Bo bayakoreye babure kwihangira imirimo ngo batange imyanya n’abandi bakore. Naho kuvuga ngo umuntu ahitamo icyo ashaka ni ukubeshya nkatwe twatangiye 2014 uwize TTC agomba kwiga ECE, SNE, Integrated science. Dufite ibihamya
Subiza ⇾froduard Kuwa 28/07/20
Ark ubundi bavuga ko ikibazo cy’ubushomeri ari rusange gute kd kuva ECE Yatangizwa muri kaminuza y’u Rwanda itajya itanga imyanya ipiganirwa. Abo bireba nibagire icyo bakora kuko ni ikibazo gikomeye.
Subiza ⇾Grd Kuwa 28/07/20
Government yacu turayizera kandi dukunda uburyo ituba hari mu Bikomeye ndetse n’ibyoroheje. Turayisaba ko yagoboka abavandimwe,ababyeyi Bach bakurikiye iri shami dire ko Ariho navuga ko bashoye bagamije kuzahavana amaramuko none bari kwicuza. Leta nitugoboke. Thanks!!!!
Subiza ⇾egide Kuwa 28/07/20
Ese niba bumva ko ece ntagaciro ifite kwisoko ry’umurimo bayivanyeho abana ntibakomeze kwigira ubusa.
Subiza ⇾Ernestine Uwayisenga Kuwa 28/07/20
Nitwa Ernestine niga ECE muri kaminuza icyo nibaza ubu byaba aringombwa gusubira ku ishuri ikiza sitwahitamo dugatangira kwihangira iyo mirimo nkuko babivuze aho guta umwanya wubusa twiga gusa birababaje pe
Subiza ⇾Hhhhh Kuwa 28/07/20
Ese ko abo Dr aribo baba bafite igishoro bazavuye mu kazi ka Leta bakajya guhanga iyo mirimo ko aribo bafite igushoro daa!.
Subiza ⇾Ntirenganya Kuwa 28/07/20
Erega si uko akazi k’abize ECE kabuze ahubwo benshi ntibazi ubushoboI bwabo bitewe nuko ibyo bize bitamenyekana Ku isoko ry’umurimo nonese buri karere ntigafite uhagarariye amashuri y’inshuke? REB se ntifite Early Childhood Education Specialist? MINEDUC se ntifite Early Childhood Education Inspectors? NECDP se ntiyabaha akazi? NCC yo se ntibishoboka? Cyimwe na NGOs zikora Mu burezi bw’abana b’inshuke? Ndetse n’ahandi nko Mu ma TTCs? Ahubwo buri wese yakwibaza ngo niba abakozi bakora aha hose batari qualified in ECE bakora iki? Bavahe? Kuki se ntawe utekereze kuri Aba bana bize ECE ngo abakorere ubuvugizi? Kuko se izi institutions zose zidahamagara abize ECE? Ikibazo kirihe? Muri URCE? Muri REB? Muri MINEDUC? Cyangwa mubafatanyabikorwa? Kuki se niba badakenewe URCE ikomeje gusohora abandi?Ntawamenya ubwo igisubizo cyizamenyekana.
Subiza ⇾Aline Kuwa 28/07/20
Ibi birababaje kandi biteye agahinda. Kuki hari abantu bumva baryamira abandi? Ese REB &MINEDUC baba bazi neza ko abenshi bigisha ECE muri TTC batabyize kandi hari ababyize? Kwigisha ibyo utize hari uwabyize bisobanuye iki? Nonese ubundi ko uwize ECE muri kaminuza aba yize service zose zihabwa umwana arizo 1.Child health and nutrition
Subiza ⇾2. Education
3. Hyginne and sanitation
4. Child protection& safety
Nizindi zose zireba umwana ukivuka kugeza kumyaka 8 cg 9 muzambarize NECDP yo ibivugaho iki? Aba bize iri shami nibo bakabaye barwanya igwingira mubana bato, nibo bagahuguye abarimu Bigisha amashuri y’inshuke na p1, p2, na p3 ariko REB iba yifitiye abantu bakera badahinduka usanga barize HEG naza lettres bagahugura preprimary.Aba master trainers bo muri NECDP hhhhh.Buri karere karamugira. Iyo title ya master trainer niba bayigira havard i don’t know. Uyu mwarimu nawe yakabaye avuganira abanyeshuri yigishije Ariko abatabye munama.nahumure ntibazamutwarira umukati. Ama NGOs akeneye aba bantu ariko ntawubavugira ngo agaragazeko bashoboye. Naho gushinga ishuri ni gute washinga ishuri ntagishoro rikamara kabiri. kuyobora ikigo byashoboka gute ntaburambe???Ukuntu abantu muri NECDP bavugako bateza imbere ECD badateza imbere abize services zigenewe umwana biratangaje.
Rwema Kuwa 28/07/20
Arko Hari ahantu bambabaje cyane rwose, ngo abanyeshuri baje muri iri shami aribo babyisabiye, usibye se muri iri, muyandi mashami yaba muri kaminuza n’ayisumbuye abajya mubyo basabye ni bangahe, ko batugenera, inaha umuntu ntiyiga icyo akunda yiga igihari ahawe, (proper carree orientation iracyenewe rwose) dedicated to all those education policy makers in Rwanda.thx
Subiza ⇾Solange Kuwa 28/07/20
Njye uko mbibona amashami yo muburezi nka ECE,SSE, FOE,na special need education yaba akuweho aho gukomeza gutangira amafaranga abanyeshuri batazabyazwa umusaruro
Kuva rero bashaka ko bihangira imirimo bakabajyana mumashuriy’imyuga abafashe kwihangira imirimo. Urebye uko babashinyagurira ngo ko bize uburezi twe tubabwize tukaba tugiye kubona akazi mwicaye ubwo ibyo mwiza bibamariye iki?????? Abashoboye kuvuga rikumvikana mubarwaneho.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo