Ijisho ry’Ibitangazamakuru bya bwiza.com na Bwiza TV ryazengurutse imboni zaryo zigera mu karere ka Rusizi , mu murenge wa Nkombo ubarizwa mu kiyaga cya Kivu, abaturage batuye kuri iki kirwa bagaragaza bimwe mu byifuzo bafite byo kugira ikiraro babona nk’icyabakura mu bwigunge, bakanavuga ko banyotewe no kuzasurwa n’umukuru w’Igihugu, ibintu ngo bitari byabaho kuva iki kirwa cyabaho.
Aba baturage babwiye umunyamakuru ko bashima ibyo bamaze kugeraho , bijyanye n’iterambere, imibereho myiza, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi , ariko bongeraho ko bagiriwe amahirwe bazasurwa n’umukuru w’igihugu nawe akirebera uko yabahinduriye ubuzima.
Sindayigaya Joseph, utuye mu kagari ka Rwenje, akaba akora ibijyanye n’ubuhinzi, avuga ko mbere yakoraga ibijyanye n’uburobyi cyo kimwe n’abandi batuye kuri iki kirwa nti bari bazi ko ibijyanye n’ubuhinzi byaba umurimo wababeshaho, avuga ko ashimira perezida Kagame watumye bahindurirwa ubuzima ndetse wanaboherereje ifumbire y’ishwagara, akabafasha guca amatarasi y’indinganire n’amahugurwa atandukanye ndetse bikaba byaratumye abo ku Nkombo nabo babasha kweza imyaka itandukanye.
Ati : “Nyakubahwa perezida wa Repebulika nkwisabire ko wazaza ukadusura muri Nkombo, ibikorwa remezo waduhaye birahari, tukaba tugusaba ko wazaza kudusura nawe ukabyirebera amaso ku maso"
Sindayigaya kandi ashimangira ko ibyo bahawe n’umukuru w’igihugu babibungabunga nk’uko bikwiye, ikindi kandi akongera agasaba ko amatarasi y’indinganire bakomeza gufashwa kuyatunganya kuko hari ahakiri ubutaka bushaririye, ibiti by’inturusu byashaje kandi bakaba bakeneye kugumya gukora bihagije ngo abanyenkombo bihaze ku mirire myiza.
Nkundiye Naricise, nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Nkombo, we yavuze ko hari byinshi abatuye kuri iki kirwa bishimira birimo : Amashuri, amazi, ivuriro , insengero n’ibindi bikorwa bitandukanye. Uyu muturage avuga ko mbere ubuzima bwabo bwabaga bushingiye muri Congo , batazi guhinga cyangwa kugira ibindi bikorwa bakora , ariko ubu ubuzima bwabo bukaba bumeze neza nk’abandi banyarwanda.
Gusa uyu muturage avuga ko n’ubwo ari abanyarwanda usanga batisanzurana nabo hakurya y’amazi kuko akenshi usanga baba bibaza uko ushobora kwambuka , igihe babona iki kiraro, ikijyanye n’ubwigunge cyaba gikemutse burundu.
Agira ati ”Rwose turatekanye nta kibazo, ariko kubera imiterere karemano, kubera ko dutuye ku kirwa niyo usanga tugifiteho imbogamizi, kuko ntabwo twisanzura hakurya nkuko byakagombye kubera ikibazo cyo kwambuka amazi.”
Akomeza avuga ko bakeneye ikiraro cyabahuza n’umurenge wa Nkanka kugirango ubuhahirane ndetse n’ubusabane no hakurya bworohe, kuko usanga ugize amafaranga kuri iki kirwa ahita yimuka akahava, ndetse nutunze imodoka ayisiga hakurya, ikindi nuko iyo basuye abo mu yindi mirenge bigorana kuko igihe bagatangiye kwisanzura nabo usanga aribwo baba bibaza ko basanga abatwara ubwato bakinze batari bubone uburyo bwo kwambuka.
Impamvu yo kwifuza ikiraro , nuko usanga ku nkombo nta maduka cyangwa imodoka bihaba kuko ababonye amafaranga bose bahita bimuka bakigendera gukorera ahandi, bitewe nuko nta buryo bwo kugenda buhari.
Nyirasafari Hoziana, we avuga ko hari ikibazo cya ambulance kibahangayikishije ku murenge wa nkombo bishobotse bahabwa iy’umwihariko , arugero avuga ku mubyeyi uherutse kugera kwa muganga umwana yamupfiriyemo.
Avuga ko hari igihe bayihamagara bagasanga yagiye ahandi . Ati “Hari ubwo iba yagiye ahandi mu yindi mirenge ikatugeraho bitinze, ubwo nyine ugasanga hari ubwo hajemo akarengane, Hari umudamu uherutse kubyara umwana upfuye, twe twabonye ko ari ambulance yari yabuze vuba vuba.”
Bimwe mu bibazo aba baturage bavuga banabihurizaho na Gitifu w’umurenge wa Nkombo, nawe wabwiye Bwiza Tv na Bwiza.com ko koko hari ikibazo cy’ubuke bwa ambulance, abaganga bake, ibikoresho byibanze ababyeyi bakenera ndetse bari kubikorera ubuvugizi ngo barebe ko byakemuka.
Tanga igitekerezo