Mu gihe uyu munsi muri Amerika bari kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, ku munsi nk’uyu mu 1893 umuhinde Mahatma Ghandhi yatangiye kurwanya ivangura ry’amoko muri Afurika y’Epfo.
Mahatma Ghandi yavukiye mu Buhinde yiga mu Bwongereza, maze mu mwaka wa 1893 yoherezwa muri Afurika y’Epfo ku mpamvu z’akazi ka Politike aho yari afite manda yo kuhamara umwaka umwe.
Ghandi kugira ngo atangire kurwanya ivangura byatewe nuko umunsi umwe ubwo yari yicaye muri gariyamoshi aho yari ari mu mwanya wicaramo abanyacyubahiro bakaza kumusohora kuko ari umuhinde gusa.
Igihugu cy’Afurika y’Epfo cyari cyaramunzwe n’ivangura rishingiye ku moko aho wasangaga umwirabura atavuga rumwe n’umuzungu, n’undi wese badasangiye uruhu.
Mahatma Ghandi akimara gusohorwa muri gariyamoshi bitewe nuko ari Umuhinde gusa, yahise afata umwanzuro wo kurwanya iryo vangura nk’umuhinde.
Manda ya Ghandi yaje kurangira ariko ahitamo kutava muri Afurika y’Epfo maze atangiza igikorwa cyo gukangurira abantu kurwanya ivangura kugeza ubwo afashije abahinde babaga muri Afurika y’Epfo kubona uburenganzira bwo gutora nk’abandi banya Afurika y’Epfo bose.
Ghandi yaje gushinga icyo yise Natal Indian Congress muri Afurika y’Epfo cyasaga nk’aho gifasha Abahinde kubona ijambo na bo bakisanga mu buyobozi bw’Afurika y’Epfo.
Kubera uburyo Ghandi yarwanyaga ivangura byatumye kuva mu 1906 muri Afurika y’Epfo hatangiye igisa n’imyigaragambyo cyamaze imyaka irindwi ariko nyuma aza kumvikana na Leta ibintu bisubira mu buryo.
Mu 1914 Ghandi ni ho yasubiye mu Buhinde ariko agezeyo akomeza kurwanya ivangura. Mu mwaka wa 1920 yabaye umuyobozi wa Indian movement for Independence aho batangiye gushaka uko igihugu cye cy’Ubuhinde cyabona ubwigenge kikigobotora ingoma y’Abongereza.
Ghandi yumvaga ko umuntu ari nk’undi aza no gutangira kwigisha ijambo ry’Imana ku bakristu n’abayisilamu abigisha inyigisho za Gihindu zari zigamije kubereka ko bose ari bamwe.
Abongereza bamufunze inshuro nyinshi ariko bakamufungura agahita akomeza gahunda ye yo gushaka ubwigenge.
Intambara y’isi ya kabiri irangiye yahise afasha Ubuhinde kubona ubwigenge mu 1947.
Mu 1948 ubwo Ghandi yari mu nzira ajya gusenga ni bwo umugabo w’Umuhinde Nathuram Godse yamurashe inshuro eshatu mu gituza no munda maze ubuzima bwa Mahatma Ghandi bugarukira aho.
Ibi rero bigaragaza ko ibiri kubera muri Amerika bijyanye no guhohotera abirabura byatangiye kurwanywa kera no muri Afurika.
Tanga igitekerezo