Mu kiganiro isi n’abantu gitambuka kuri Bwiza TV , babagejeje uburyo umugore wa Patrice Lumumba ,ufatwa nk’intwari ya Congo-Kinshasa, yemeye gushyira ubwambure bwe ku ka rubanda mu mihanda ya i Leopold ville (Kinshasa y’ubu), ku manywa yihangu ashagawe n’abanyekongo bari mu myigaragambyo mu mwaka w’1961 ku itariki ya 14 Gashyantare, nyuma yo kumenya inkuru y’incamugongo ko umugabo we yishwe .
VIDEO : Umugore wa Lumumba yazengurutse umujyi yambaye ubusa kubera urukundo - ISI N’ABANTU
Patrice Lumumba ni indashidikanywaho y’ubwigenge bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mibereho ye yose, Patrice Lumumba yakoranye umwete n’umurava kugira ngo agoboke kandi aruhure abaturage ba Congo bari barakandamijwe n’abazungu ba bakoloni. Kimwe na bagenzi babo bo mu bice bitandukanye byo muri Afurika na Aziya bayoborwaga n’abakoloni, bakandamijwe bikabije, bakoreshwa nabi mu mirimo y’uburetwa na politiki y’abakoloni nta bwisanzure bahabwa. Patrice Lumumba Yatanze ubuzima bwe kugira ngo umuryango we n’abanyekongo babeho neza.
Mu gukora cyane kwe aharanira ahazaza heza h’abanyekongo, ntabwo yari azi ibimutegereje imbere ye n’umuryango we yakundaga cyane. Mu mwaka wa 1960 yabaye Minisitiri w’intewe wa mbere wa Congo, nyuma y’umwaka umwe gusa yahise yicwa mu buryo buteye ubwoba.
Ni bumwe mu bwicanyi bwa politiki bwateguwe abanyekongo badateze kwibagirwa no mu bihugu by’abanyafurika bagizweho n’ingaruka z’abakoloni. Patrice Lumumba urupfu rwe rwagizwe ibanga rikomeye ntibyatangarizwa abaturage hashira iminsi irindwi bitaratangazwa, no kwisi yose. umubiri we waje kubonwa nyuma warashonze kubera gucukurwa na aside (acid). Ubu ahora yibukwa n’abanyekongo, mu gitabo cyanditswe na Karen Bouwer kitwa Gender and Decolonization in the Congo, kivuga ko benshi mu Banyafurika bamufata nk’umuyobozi wa kabiri ukomeye muri Afurika mu kinyejana cya makumyabiri nyuma ya Nelson Mandela.
Pauline Opango Lumumba yazengurutse yambaye ubusa, yambukiranya mu mujyi wa Leopoldville (ubu ni Kinshasa)
Nyuma y’urupfu rw’umugabo we. Bouer yabisobanuye atya’’ Umugabo we ntiyakundaga kuba mu rugo, kandi igihe yari, yarafunzwe yari ameze nk’uri mu isi ye, ntiyari azi gusoma cyangwa kwandika. Pauline ntiyashoboraga kumva icyo yakora ngo akure umugabo we mu bibazo,Umugabo we ntiyari asanzwe kuri we yaryamaga gake, akanywa ikawa nyinshi, maze agakaraba. Igihe atakoraga yabaga ari mu isomero, akajya kubonana n’imiryango itandukanye, cyangwa akaba ari kwandika ibyo azatangaza.
Nubwo byari bimeze bityo ariko, mu bagore ba Patrice, Pauline yari umwihariko kuko baje kubyarana abana bane - Patrice, Julienne, Roland na Marie-Christine. Umubano wabo bombi wari mwiza. Umugore we Yabaye umunyamuryango wa mbere wa Mouvement National Congolais (MNC) kandi yahoraga hafi kugirango ashimishe abashyitsi ba Patrice babaga baje kumusura.
Ubwo Lumumba yafatwaga, umugorewe Pauline uwo munsi yari yishimye kuko yari kumwe n’umugabo we batembera mu modoka imwe, ibyo byishimo ntabwo byatinze kuko umugabo we yaje kuvanwa muri iyo modoka ubwo yafatwaga yagerageje guhungira mu kigo cye cya politiki i Stanleyville (ubu ni Kisangani). Patrice yarafashwe arakubitwa kugera yishwe, nyuma yaje gukururwa n’abari bahawe akazi ko kumwica, bamujugunya mu rwobo baramutaba, nyuma baramutaburura bamusuka aside ku mubiri we. Ibi byose babikoze bagamije ko yazibagirana burundu. Muri icyo gihe Pauline yari afungiwe iwe mu rugo yabyaye umwana utagejeje igihe cyo kuvuka, nyuma y’amezi make yitaba imana, muri iki gihe cyo kwicwa kwa Patrice Lumumba umugore we yari akiri muto kuko yari afite imyaka 23 yamavuko gusa.
Pauline yayoboye imbaga yabanyekongo bari bamushyigikiye mu cyunamo cy’umugabo we na’bandi bagendaga barira, berekeza mu mujyi wa Leopoldville kwamagana iyicwa ry’umugabo we. Icyakora, umurambo w’umugabo we ntiyahubwa cyangwa ngo ahabwe amahirwe yo gusura imva y’umugabo we. Icyo gihe Pauline yahatiwe guhunga hamwe n’abandi bari kumwe mu nkambi y’impunzi za politiki yari yarubatswe n’umuryango w’abibumbye. Agezeyo muri iki kigo, mu myigaragambyo yabaye, yigaragambije yambaye ubusa amabere ye ari kukarubanda, ariko biba iby’ubusa.
Bikaba byari igikorwa kidasanzwe yumvaga ko bashobora kugira impuhwe, ni ibintu bidasanzwe muri afurika. Nubwo byagaragaye muri Nijeriya, mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’Abagore yo mu 1929, abagore baho bigaragambije bamagana ingabo z’Abongereza bambaye ubusa. Muri Kenya, Wangari Maathai yayoboye abandi bagore bigaragambyaga bambaye ubusa bamagana leta ya Daniel Arap Moi.
Nyuma abishe umugabo we Lumumba bashatse kumwica nawe. kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kuva muri Congo ahungira mu misiri aho yanahuye na perezida Nasser amufasha kwita kumuryango we. Yagiye kandi mu Bubiligi, mu Bufaransa nyuma asubira muri Congo nyuma y’uko guverinoma yemeye Patrice Lumumba nk’intwari y’igihugu. Pauline ashobora kuvugwa nk’intwari mu buryo bwe bwite. Yashimangiye indangagaciro n’icyubahiro yahaga umugabo we Patrice Lumumba , ntiyigeze ahagarara kugera apfuye ku itariki 23 ukuboza 2014, Pauline yari yaravutse ku itariki 1 Mutarama 1937. Ikirenze kuri ibi mu myaka igera kuri 54 Pauline yabayeho nyuma y’urupfu rw’umugabo we, ntiyongeye guhirahira ashaka undi mugabo.
Yakomeje kuba umupfakazi kubera urukundo yakundaga Patrice Lumumba yumvaga ntawamusimbura. Yabaye umwizerwa ku mugabo we wemeye guhara ubuzima bwe kubera gukunda igihugu cye. Juliana Lumumba w’imyaka 64 y’amavuko muri Kamena 2020 yari yandikiye Umwami Philippe w’u Bubiligi asaba ko bimwe mu bice by’umubiri wa se byasubizwa ku butaka bw’abakurambere. Mu 2002, u Bubiligi bwari bwasabye imbabazi ku ruhare bwarwo mu rupfu rw’uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Lumumba yishwe mu 1961 n’ingabo zari zishyigikiwe n’u Bubiligi. Bivugwa ko nyuma y’urupfu rwe, u Bubiligi bwatwaye amenyo ye abiri nk’ikimenyetso cy’intsinzi bukayabika. Mu 2016 rimwe muri ayo menyo yabonywe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ubwo bwakoraga iperereza ku rupfu rwe.
Patrice Lumumba ashyirwa mu ntwari z’Africa
Tanga igitekerezo