Hari mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 1997, abarwanyi barimo abo mu mutwe witwaje intwaro wa AFDL wa Laurent Desire Kabila, Abanyarwanda n’abanya-Uganda bari bayobowe na James Kabarebe binjira mu murwa mukuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo yitwaga Zaïre, Kinshasa.
Icyagejeje aba barwanyi bari urubyiruko i Kinshasa ni ugukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, kandi babigezeho uwo munsi nta mbogamizi nk’uko inyandiko zitandukanye z’amateka yo mu karere k’ibiyaga bigari zibisobanura.
Ukwinjira k’u Rwanda na Uganda (ibihugu by’inshuti) muri iyi ntambara kwatewe n’uko Mobutu wiyitaga Marechal, yakiriye abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, akabasezeranya ko azabafasha gukuraho ubutegetsi bwari bwarafashwe n’abarwanyi ba RPA-Inkotanyi.
Umunyamakuru Rombaut Kasongo, mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi mu mwaka w’2016, yasobanuye uko ubwo aba barwanyi binjiraga yari ahari, kandi yabonye abaturage babishimiye, babakirana urugwiro.
Kasongo yagize ati: “Abantu barasakuzaga, baririmba mu cyubahiro cyabo, baha abarwanyi amafaranga, imigati, abandi babacuciraho amazi n’ifu mu kubereka ko babakiranye urugwiro, kandi bari bishimiye ko bafashe umujyi wa Kinshasa. Twamanutse dufite amatsiko yo kureba aba bantu bakuyeho Mobutu muri icyo gihe gito. Twibazaga uko Tuzikiza Mobutu n’ubutegetsi bwe bw’igitugu bwari bumazeho imyaka 32.”
Mobutu yahungiye muri Togo mbere yo kujya muri Maroc, Laurent Kabila aba Perezida wa Zaïre, ku ya 23 Gicurasi 1997 ahita anahindura izina ry’igihugu, acyita Repubulika ya demukarasi ya Congo. Kabarebe wayoboye iyi ntambara yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu.
Mobutu yakuwe ku butegetsi nyuma y’aho yari yananiwe kumvikana na Kabila mu mishyikirano yabereye kuri Pointe-Noire muri Repubulika ya Congo, bari bahurijwemo na Nelson Mandela wayoboraga Afurika y’Epfo.
Tanga igitekerezo