![Afurika y'Epfo:Abagera kuri 11 bapfiriye mu kirombe cya metero 200 mu bujyakuzimu](local/cache-vignettes/L1000xH568/capturenfa-bed3e.jpg)
Muri Afurika y’Epfo haravugwa impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yabaye kuri uyu wa Kabiri ihitana abantu bagera kuri 11 .Ni impanuka yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzimu.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Impala Platinum [Implants], buvuga ko byatewe Lift itwara abakozi yaguye mu buryo butunguranye, ubwo yabazamuraga basoje akazi kabo k’umunsi.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko uretse aba bapfuye hari n’abandi benshi bakomerekeye muri iyi mpanuka yo mu kirombe cya Platinum giherereye mu mujyi wa Rustenburg uri mu birometero 129 uvuye muri Pretoria.
Umuvugizi wa Implants,Johan Theron yavuze ko Abakozi 88 bahuye n’iyi mpanuka yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kudakura k’umugozi wa litf [escenceur] yatwaraga abakozi ibakuye mu mwobo bacukuragamo ayo mabuye y’agaciro ikabazamura hejuru ku butaka.
Johan avuga ko iyo lift irimo ibice bitatu, aho igice kimwe gifite ubushobozi bwo gutwara abantu 35. Icyakora ashimangira ko ubwo impanuka yabaga, amatsinda y’ubutabazi yahise yihutira gutabara kugira ngo bazamure abahuye n’ikibazo.
Tanga igitekerezo