![Afurika y'Epfo: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya perezidante w'inteko uri gushinjwa ruswa](local/cache-vignettes/L1000xH667/722c7399fe024a149807f866da07dacd-d58b3.webp)
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwanze icyifuzo cya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko cyihutirwa kugira ngo abuze abayobozi kumuta muri yombi kubera ibirego bya ruswa.
Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Pretoria, Sulet Potterill yavuze ko icyifuzo cya Nosiviwe Mapisa-Nqakula gifite intege nke kandi ko kitihutirwa.
Potterill yavuze ko ibyo perezida w’inteko yifuza byari kuba urugero rubi ku bandi bakekwa, akomeza avuga ko yahawe amahirwe yo kwishyikiriza abapolisi, amahirwe ngo abandi baregwa badakunze kubona.
Mapisa-Nqakula ashinjwa gufata ruswa ku bashoramari ingana na miliyoni 4.5 z’Ama-Rand (hafi $ 239.294) igihe yari minisitiri w’ingabo, ibirego we ahakana.
Uyu mugore w’imyaka 67 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu 2021 nyuma yo kuba minisitiri w’ingabo mu gihe cy’imyaka icumi.
Mu kwezi gushize, abapolisi b’indobanure basatse iwe i Johannesburg bashaka ibimenyetso bya ruswa ivugwa.
Mu cyumweru gishize yafashe ikiruhuko kidasanzwe, avuga ko iki cyemezo ari ukurengera ubusugire bw’inteko ishinga amategeko no kubahiriza inshingano zayo zera.
Mapisa-Nqakula na we yigeze kuvuga ko ibirego ashinjwa bishingiye kuri politiki, ariko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha kivuga ko iki kibazo kirebana n’amategeko.
2 Ibitekerezo
O gusa bwiza ndamukunda nkomejekwi hanganisha aba byeyibe Kuwa 02/04/24
Yo gusa mbi furije amahoroyimana nda bakunda
Subiza ⇾Nitwa niyosenga claudine Kuwa 02/04/24
Mbega uwo musaza ahanwe byanya byo kbx
Subiza ⇾Tanga igitekerezo