![Abafite ubumuga barasaba ko amategeko y'umuhanda avugururwa](local/cache-vignettes/L1000xH666/whatsapp_image_2022-12-12_at_16.32_50-3e8f0.jpg)
Mu Rwanda haracyumvikana imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku kuba bahabwa ’Permis’ zo gutwara ibinyabiziga ku buryo usanga ngo nta mahirwe bahabwa nk’abandi kandi biyumvamo ubushobozi.
Ibi byagarutsweho n’aba bafite ubwo bumuga , bavuga ko batumva impamvu batemerewe gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’u Rwanda, kandi ahandi zitangwa, dore ko hari n’abakoresha iz’amahanga, kandi ngo bakaba badateza impanuka.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga niyo iherutse kuzamura iby’iyi ngingo, aho ngo aba bafite ubumuga bakagombye kuba bahabwa ubwo burenganzira kuko bimwe mu bindi bihugu usanga bikorwa kandi ntibigire icyo byica.
Ibi bikaba bigarukwaho cyane na Emmanuel Ndayisaba umunyamabanga Nshingwabikorwa y’Inama Nkuru y’Igihugu y’abafite ubumuga aho avuga ko abafite ubwo bumuga bashyira ijwi hejuru bibaza impamvu badahabwa iyo serivisi bityo bakaba basaba ko amategeko y’umuhanda avugururwa.
Ni mu gihe taliki 03 Ukuboza buri mwaka hizihizwa umunsi wahariwe abafite ubumuga, aho usanga higirwamo ingamba zo gufasha abahuye ibyo bibazo.Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, ivuga uru rwego rudafite ikibazo kuri iki cyifuzo, ariko ko kugeza ubu itegeko ririho ritabirwemerera.
Byagarutsweho na ACP Teddy Ruyenzi wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri ibi biganiro, wahamije ko nihaba itegeko ryemerera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga, polisi izaryubahiriza.
Bimwe mu bindi bihugu nka Uganda, bafite iyi gahunda yo korohereza abafite ubu bumuga.Bishimangirwa na Rwaka Parfait ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ufite Permis y’iki gihugu akaba akora akazi ku bushoferi nyamara ngo yagerageje gushaka iyo mu Rwanda byaranze.
1 Ibitekerezo
Kayizirege Theobard Kuwa 02/12/23
Umuntu utavuga yatwara imodoka.ariko utumva we yateza ibazo mu muhanda
Subiza ⇾Tanga igitekerezo