
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryamaze kwandika Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’Isi.
UNESCO yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.
Nyungwe yahise iba ahantu ha mbere mu Rwanda hinjiye mu murage w’Isi.
Ni icyemezo UNESCO yashyize mu bikorwa, nyuma y’uko muri 2021 ari bwo U Rwanda rwatangiye gukora dosiye isaba ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi, mu rwego rwo kurinda no kumenyekanisha ibikorwa bibumbatiye amateka, umuco n’umurage biyibarizwamo.
Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Mutesa Albert, yavuze ko gushyira Parike ya Nyungwe mu murage w’Isi ari inyungu ikomeye ku Rwanda, ibyanashimangiwe n’uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa akanaba uruhagarariye muri UNESCO, Dr François-Xavier Ngarambe.
Yagize ati: "Iyo tuvuze ngo Pariki ya Nyungwe tuyishyire mu murage w’Isi mu by’ukuri tuba tubwira abatuye Isi ngo nimuze tubasangize, ibi ni ibyacu turagira ngo bibe ibyacu twese. Navuga rero ko amahirwe yo kugira ngo izemerwe ari menshi cyane.”
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba cyimeza riri ku buso kilometero kare 1019, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye.
Iri shyamba rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko ritanga 70% by’amazi y’u Rwanda kandi ribonekamo isoko ya kure y’uruzi rwa Nil.
Nyungwe ibonekamo amoko y’Inguge atandukanye, amoko y’ibimera arenga 1000, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320. Habamo kandi ubwoko bw’inyamaswa zikurura ba mukerarugendo nk’Impundu n’Inkomo zidakunze kuboneka ahandi ku Isi.
Kuyinjiza mu murage w’Isi byitezweho kongera umubare w’abayisura ndetse n’amafaranga yinjiriza igihugu.
Byitezwe kandi ko igomba kurushaho kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ibizarwongerera amahirwe yo kuganwa n’abarusura baje no gushora imari.
Tanga igitekerezo