![Akamwenyu ni kose ku muhanzi w'umunyapolitiki Bobi Wine](local/cache-vignettes/L1000xH676/gedbuf5wcaewnee-665a7.jpg)
Umuyobozi w’ishyaka rya politiki riharanira ubumwe (National Unity Platform:NUP) Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yemeje ko azaririmbira i Londres muri Mata uyu mwaka.
Uyu muhanzi uzakorera igitaramo i Londres ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Nubian Li, murumuna we Dax Vibes, ndetse n’umuririmbyi wa gospel Gabbie Ntaate.
Azatarama ku ya 20 Mata 2024 ahitwa Crystal Palace National Sports Centre.Bobi Wine yemeje iki gitaramo abinyujije kuri Facebook, aho yashyize ahagaragara bimwe mu birango by’iki gitaramo, akangurira abakunzi be bo mu Bwongereza kwitabira ari benshi.
Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki, atumiwe muri iki gihugu nyuma y’uko hashize iminsi yemerewe kongera kugikoreramo ingendo.Ni nyuma y’uko mu 2014 yari yarafatiwe ibihano byo kudakandagizamo ikirenge biturutse ku indirimbo yibasira abaryamana bahuje ibitsina yasohoye mu 2014.
Imiryango Mpuzamahanga mu by’uburenganzira bwa muntu icyo yashyize igitutu kuri minisiteri y’umutekano ziyisaba gukumira Bobi gukorera ibitaramo muri Troxy Arena mu Bwongereza. Uhereye icyo gihe, ntiyongeye kwemererwa gukandagira ku butaka bw’u Bwongereza.
Tanga igitekerezo