
Mu ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2023, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.
Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, icyo gihe yavuze ko ku wa mbere Blinken yavuganye kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi buri umwe ukwe, bavugana ku bijyanye n’umutekano w’ibihugu byombi.
Mu byatangajwe ngo harimo ko buri ruhande rwakura ingabo zarwo ku mipaka.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma w’ungirije bwana Alain Mukuralinda , mu kiganiro yagiranye na PRIMO MEDIA RWANDA yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda bidashoboka ko rwakura ingabo zarwo ku mupaka.
Yagize ati"Reka tubanze duhere ku mpamvu ingabo zihari , twibutsa ko mbere na mbere no mu gihe cy’amahoro haba hari ingabo, wenda nkeya ariko ziba zihari,haba hari abashinzwe umutekano, haba hari abashinzwe iperereza , nta mupaka n’umwe kuri iyi si uba urangaye.Noneho niba igihugu muhana umupaka havugwa intambara, haravugwa imitwe irenze 200, muri iyo mitwe irenze 200 havugwamo n’imitwe , yaba imitwe y’abenegihugu n’inyamahanga..."
Yakomeje agira ati "Niba rero hari umitwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano mu Rwanda,wigeze no kubikora si rimwe si kabiri, kandi ikaba yaragiye ifatanya n’ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo u Rwanda ntirwahwemye kubivuga,ntirwahwemye no kubitangira ibimenyetso maze ibyo bikaba bitarahagara,ushobora kuvuga ngo dore impamvu zatuma tutagabanya ingabo ku mupaka.
Ikindi yakomojeho ni ibitero byagiye bigabwa ku Rwanda ndetse n’abasirikare ba Congo bagiye bafatwa Ati"Habaye ibitero umwaka ushize ngirango nturanashira barasa ibisasu birenze bitatu hano mu Rwanda hari abasirikare ba CONGO niba bari bibeshye , niba ari ukubikora nkana,niba ari ukwiuyenza, bajya binjira mu Rwanda bakaza barasa abandi bakahasiga ubuzima.Hari indege za Congo zinjiye rimwe kabiri gatatu kugeza n’aho bazirasaho.
Uruhuririrane rw’ibyo byose n’ibindi bitandukanye Alain Mukuralinda asobanura, ngo nibyo bishobora gutuma ingabo z’u Rwanda zitavanwa ku mupaka warwo na Congo.
Gusa ku rundi ruhande uyu muvugizi wa guverinoma wungirije avuga ko kuba barahawe igitekerezo atari bibi , gusa ngo mu gihe hari impamvu zisobanutse bitakorwa zishobora gutangwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ni mu gihe muri iki Cyumweru Perezida Tshiseked aherutse kwemeza ko Congo yamaze kugura indege z’intambara, Drone zirasa n’abacanshuro biteguye ku mupaka bityo ko biteguye kwirwanaho.
Tanga igitekerezo