![Alliah Cool yahaye umurinzi we imodoka nshya](local/cache-vignettes/L687xH596/mwiza-85c1a.png)
Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool muri sinema Nyarwanda akaba anabarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babes, yahaye umurinzi we impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.
Uyu murinzi wa Alliah azwi ku mazina ya ’Mwiza Cyane’ asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano kuri ubu ari mu byishimo nyuma y’uko uyu munyarwandakazi amuguriye imodoka.
![](IMG/png/alliah_cool.png)
Nk’uko bigaragara mu mafoto uyu mugabo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekanye imodoka nshya yahawe na Alliah Cool asanzwe acungira umutekeno. Nyuma yo kwerekena iyo modoka yahise arenzaho amagambo ari gushimira uyu mubyeyi wamuhaye iyo modoka.
Yagize ati :"Ni ukuri sinzi uburyo nagushimira gusa Imana ikumere umugisha, isubize aho ukuye. Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha myinshi, ndagushimiye."
![](IMG/png/cool.png)
Mwiza cyane ni umurinzi w’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda birimo Alliah Cool wamuhaye Imodoka, Marina Deborah ndetse n’abandi.
![](IMG/png/ubutumwa-2.png)
Isimbi Alliance ukunzwe muri sinema nyarwanda, yashyizwe mu ihuriro ry’abahagarariye umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro kuva muri 2022, yanagizwe umwe mu bahagarariye Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu kwizihiza umunsi w’Abanyamerika wahariwe abari n’abategarugori bari muri siyansi.
Tanga igitekerezo