Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije.
Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.
Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru.
Mukeshimana Athanasie ni we watorewe guhagararira abagore bo muri Green Party mu majyaruguru, Uwitonze Marie Vestine atorerwa kumwumgiriza, Ingabire Julienne atorerwa kuba umunyamabanga na ho Musabyimana Christine atorerwa kuba umubitsi.
Abatowe biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa by’ishyaka no gushyiramo ibitekerezo bishya bijyanye n’icyerekezo Isi irimo, birimo kwimakaza ikoranabuhanga.
Mukenshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’intara, we n’abagore ahagarariye biyemeje guhuza imbaraga n’abagabo babo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ati: "Ishyaka Green Party rikomeje kugaragaza ko imbaraga zacu ari ingenzi mu kubaka igihugu, nituzihuza n’izabagabo bacu bizabyara umusaruro ufatika mu kugera ku ntego zacu zo kubungabunga neza ibidukikije, kuko twamaze kubona ko kubisigasira ari no gusigasira ubuzima gatozi bw’Abanyarwanda n’Isi muri rusange".
Mukeshimana yiyemeje kwimakaza isuku yo mu nzira n’aho we na bagenzi be batuye binyuze mu gushyiraho ibimoteri bishyirwamo imyanda ibora n’itabora, kwita ku migezi, ibiyaga ndetse n’ubutaka; kwita ku kirere bakirinda kugihumanya ndetse no ku bindi binyabuzima.
Avuga ko mu gihe ibi byaba byitaweho uko bikwiye "bizatuma buri wese arushaho kubaho neza."
Mukabihezande Justine we usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urubyiruko rwo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko we na bagenzi be bibanda ku bijyanye n’ibidukikije kuko "twasanze hari imyanda igenda yandagara ku misozi ikagenda ibyangiza."
Yakomeje agira ati: "Ingamba dufite ni uko dushobora gukora ubuvugizi duhereye mu nzego zo hasi kuzamuka dukora ubukangurambaga ku buryo ibi bizaba intego ya buri munyarwanda wese akumva agaciro kabyo."
Uyu mudamu cyakora avuga ko hakenewe ubufatanye hagati yabo nk’abagore ndetse n’abagabo babo kugira ngo iyi ntego igerweho.
Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko nk’ishyaka bakomeje gushyiraho inzego zitandukanye kugira ngo zibashe kuryunganira no kurifasha kugera ku ntego ryihaye.
Yagize ati: "Ku bagore ubu ngubu dufite mu ntego zacu ihame ry’uburinganire aho duharanira ko byaba 50%, ibi bizadufasha kunoza neza za ntego zacu mu bufatanye burambye."
Dr Habineza yunzemo ko Green Party ifite gahunda yo gushyiraho urugaga rwihariye rw’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kugira ngo ishyaka rizinjire mu matora arimo aya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite rifite inzego zuzuye.
Tanga igitekerezo