
Hari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, F�licien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk�inkuru z�urwenya rwo muri rubanda.
Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari n�ibyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byagiye byandika kuri uyu mugabo Bwiza.com iza kugarukaho.
Kabuga ahigishwa uruhindu ndetse Leta Zunze Ubumwe z�Amerika ndetse zeremeye igihembo cya miliyoni eshanu z�amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa cyakora kugera aho yihishe biracyari inshoberamahanga.
Bimwe mu bivugwa muri rubanda kuri Kabuga
Iyo abaturage baganira hagati yabo ku ngingo zimwe na zimwe zireba igihugu cyabo, bavuga ku bintu bitandukanye. Kimwe mu bintu bashobora kugarukaho ni uburyo umugabo w�umunyemali uri mu bashakishwa, Kabuga F�licien yihishe ubutabera bumushakisha kuva mu 1994.
Mu makuru abaturage baba badafite uwo bayakesha, bavuga ko bumva, bavuga byinshi kuri uyu mugabo bimwe byafatwa nk�amakabyankuru, ibinyoma bya Semuhanuka n�izindi nyito uvuga yashaka kubiha gusa Abanyarwanda baca umugani ngo " Nta nduru ivugira ku musozi ubusa."
Mu bivugwa na rubanda ubusanzwe rudafite ba maneko baruha amakuru, rukumvisha amatwi, rukabonesha amaso, harimo ibi bikurikira:
* Kabuga ajya aza mu Rwanda mu nama yambaye nk�abagore: Abavuga ibi bavuga ko kuba uyu mugabo atarafatwa ari uko yaba yaribagishije uruhu rwo mu maso, akaba yarahindutse umugore. Ibi ngo bituma nta we umumenya ndetse ngo akaba ajya mu nama zimwe na zimwe zo mu Rwanda.
Ku bize isomo ryo kwandika amakinamico, filimi n�ibindi nk�ibi (Drama) bazi neza icyitwa uburyo (convention) yitwa disguise (kwiyoberanya) ifasha umukinnyi (character) kugera ku rubuga (scene) ubusanzwe atakabaye ageraho. Ibi nabyo ngo Kabuga yaba abizi.
* Kabuga aba muri Kenya: Aya makuru uretse kuba ari mu baturage basanzwe, yagarutsweho no mu bitangazamakuru nka BBC ariko n�u Rwanda ntacyo rwashatse kugira byinshi rubivugaho ubwo Umuryango w�Abibumbye watungaga agatoki Kenya.
Mu nkuru ya BBC yo kuwa 12 Mata 2011 ifite umutwe ugira uti � U Rwanda rushima ubuhamya kuri Kabuga na Mpiranya�, u Rwanda rwavuze ko rwishimiye icyemezo cy�Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha cyo kwakira ubuhamya bushinja n�ubushinjura abagabo babiri bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 17 yari ishize icyo gihe. Aba bari; Kabuga Felicien na Protais Mpiranya wayoboraga umutwe (GP) warindaga Perezida Gen. Major. Habyarimana Juvenal.
Umuryango w�Abibumbye (UN) wakomeje gushyira mu majwi igihugu cya Kenya kuba kidakora ibihagije ngo Kabuga F�licien afatwe. Amajwi menshi yakomeje kuvuga ko uyu munyemari yaba akingirwa ikibaba na bamwe mu bategetsi bakomeye ba Kenya.
Uwari Minisitiri w�Ubutabera w’u Rwanda icyo gihe, Tharcisse Karugarama aganira n�itangazamakuru nk�uko BBC yabitangaje, yabaye nk�uwitwararika mu magambo ye, avuga gusa ko bizera amakuru bahabwa na Kenya kuri iyi ngingo.
Hari n�abavuga ko Kabuga aba mu gisirikare cya Kenya (Kenya Defence Forces) aho ngo yahawe ipeti rya gisirikare rikomeye, akagira ubudahangarwa, ko atanga akayabo ngo adakorwaho.
*Kabuga ngo yaba afite imbaraga zidasanzwe: Hari n�abavuga ko yaba afite imbaraga zidasanzwe za kimuntu, ko yaba yihinduranya bityo ko no kumubona ari igitangaza. Hari amakuru yavuzwe ko hari uwamukubise amaso, mu gihe yisuganya ngo atange amakuru aterwa bombe, ahinduka ubushingwe.
*Kabuga afite imodoka zikora ubucuruzi mu karere u Rwanda ruherereyemo: Hari abavuga ko uyu mugabo ngo agikora ubucuruzi ndetse ngo imodoka ze nini zitwara ibicuruzwa zizwi amapulake kandi ngo zikaba zigenda mu bihugu byo mu karere kose, nta nkomyi. Hari uwakabije avuga ko ngo hari umwe mu bayobozi ngo witwazaga ko avuka mu gace kamwe na Kabuga, ngo akumva yajya kugirana ibiganiro na we. Ngo bamubwiye ko asa n’uwiyahura , ngo n’iyo yagenda avuga Mbwenu (ururimi rw’Olukiga ruvugwa na bamwe mu baturage b’Akarere ka Gicumbi), ntacyo byatanga.
Ku ngingo yo kuba ngo hari abigeze kumufata akabaca mu rihumye, abaturage mu biganiro byabo bisanzwe bavuga ko hari umwe mu basirikare kuri ubu utakiriho, wavuzweho ko yigeze kumufata rwa mikono kuko yari ashinzwe ubutasi. Uyu ngo yaba yarahawe akayabo akarekura Kabuga nta nkomyi.
Ibindi bivugwa ni uko mu 2006 Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yashinje Kenya kurebera Kabuga. Byarangiye Kenya imurakariye ivuga ko icyo ari igitutsi kuri yo.
Mu 2008 nabwo havuzwe ko Kabuga yari Oslo muri Norway ateganya kwishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), nyuma biza kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha. Byavuzwe ko kandi hari uwatawe muri yombi icyo gihe, bigaragara ko atari Kabuga, ahubwo ari umwarimu w’imwe muri kaminuza zo muri Kenya. N’ubwo bimeze bityo, hari abanyurwa manuma benshi bakemeza ko Kabuga akomereje ubucuruzi muri iki gihugu cya Kenya. Ni ibivugwa ariko nta bimenyetso na gihamya bifite n’imwe.
Kabuga uca muri humye abashinzwe umutekano
Mu nkuru y�ibinyamakuru bitandukanye birimo Jeune Afrique mu Gushyingo 2012, byatangaje ko Kabuga yaciye mu rihumye Polisi y�u Budage ubwo yafataga umukwe we, Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w�Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n�Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.
Tariki ya 7 Nzeri 2007 hafi y�Umujyi wa Francfort mu Budage, polisi yafashe Ngirabatware ariko ashwanyaguza fulashi disiki (flash disk) bikekwa ko yari iriho amakuru yari gutuma hamenyekana byinshi kuri Kabuga.
Haketswe ko hari ibyo yashakaga guhisha maze abakora iperereza biyemeza gushyikiriza ibisagazwa by�iyo �flash disk� labolatwari y�igenzura.
Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y�igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje cyane kurusha izindi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y�ibitaro (facture) angana n�Amayero 5,000 yishyuwe n�umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya.
Uwo yari yivuje ibyerekeranye n�ibibazo mu myanya y�ubuhumekero (insuffisance respiratoire chronique).
Abapolisi b�Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw�inzira rwakoreshejwe n�uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzaniya nyirarwo.
Batunguwe no gusanga ifoto bahawe; ndetse n�ikinyamakuru Jeune Afrique cyabashije kubona, ari iya F�licien Kabuga wari ufite imyaka 77 icyo gihe.
Kabuga yacitse ate icyo gihe?
Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga yavuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko ubwo yivuzaga, Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni (canne Anglaise). Hari n�abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.
Nk�uko umwe mu nshuti za hafi n�abakora iperereza yabitangarije Jeune Afrique, ngo Ngirabatware yavuze amagambo atandukanye mu rurimi abapolisi batazi mbere y�ifatwa rye. Ese rwaba ari Ikinyarwanda? Ese yaba yarabwiraga sebukwe? Ntibyameneyekanye.
Ikizwi ni uko tariki 17 Nzeri 2007, Kabuga ushakishwa kurusha abandi mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaciye mu myanya y�intoki Polisi y�u Budage kuko yari hafi neza yo gutabwa muri yombi.
Felicien Kabuga w�imyaka kuri ubu igera kuri 85, arazwi cyane kubera ko yari umwe mu bacuruzi bakomeye mu gihugu .
Akekwaho kuba ari umwe mu bantu bateye inkunga y�amafaranga umugambi wa jenoside, uyu mutungo we ngo ukaba ari wo yakomeje kwifashisha anyura mu myanya y�intoki amahanga yose amuhiga.
Kabuga ni muntu ki?
Umuhungu we, Donatien Kabuga mu 2014 yabwiye itangazamakuru ryo hanze y�u Rwanda, ko Se umubyara F�licien Kabuga yavutse mu ntangiriro z’i 1930 mu muryango uciriritse wo muri Komini ya Mukarange, muri Perefegitura ya Byumba (Akarere ka Gicumbi). Yiyigishije gusoma no kwandika kuko ntiyagize amahirwe yo kujya mu ishuri.
Kabuga ni umuntu wavuye ku busa akiyubakira umutungo ugaragara. Yatangiye akiri muto. Ifaranga rye rya mbere ngo yarikoreye afite imyaka 12, agurisha ibisobane yabaga yiboheye ubwe. Buhoro buhoro, yagiye ashyira udufaranga ku ruhande, twatumye agura umunyu yagurishaga mu isoko.
Mu mwaka wa 1955, ni bwo ngo yabonye uburenganzira bwifuzwa cyane bwo kwiyandikisha kuri Registre de Commerce. Nibwo rero yubakaga inzu muri Centre de N�goce ya Rushaki, Komine ya Kiyombe, Perefegitura ya Byumba, kugira ngo akoreremo ubucuruzi bwe. Icyo gihe yahagurishaga ibicuruzwa by�amoko atandukanye.
Mu ntangiriro ya za 1970, abona ko Umujyi wa Rushaki utagihaza ubucuruzi bwe, yimukiye i Kigali, aho yari amaze kuzuza inzu ya etaje imwe, yari igenewe guturamo kimwe no gucururizamo. Ni bwo rero yageze ku ntera yo kuba utumiza ibintu mu mahanga. Yatangiye atumiza caguwa zo mu Buholandi, Amerika no mu Bubiligi.
Hanyuma rero, ni bwo Kabuga, yagiye atumiza za Amerika, u Burayi, Aziya no muri Afurika ibindi bicuruzwa byinshi binyuranye nk�amatara, ibikoresho byo mu ngo bikoreshwa n�amashanyarazi.
Kabuga ntiyashoye imari gusa mu bucuruzi mpuzamahanga gusa, yagiye ashora imari ye mu bindi bice by�ubukungu bw�igihugu. Ni uko yashoye imari mu bwikorezi bw�imizigo (Transport), mu buhinzi bw�icyayi, mu nganda no mu mazu.
Ku itariki ya 6 Mata 1994, yari atunze amakamyo akururana agenda amahanga arenga 40, imirima y�icyayi isaga hegitari 350, uruganda rusya ingano zisaga toni 39000 ku mwaka mu mujyi wa Byumba, amazu ya rutura menshi mu Mujyi wa Kigali, harimo inzu nini mu Muhima ikubiyemo ihoteri, ibiro, ibyumba byo gukodeshwa, super-march�, n�ibindi nk�amadepo y�ibicuruzwa i Gikondo, amazu yo guturamo ku Kimihurura, i Remera, i Nyange muri Mukarange i Byumba ku ivukiro n�andi mazu menshi akodeshwa ku Kimihurura.
Kabuga yari afite ndetse n�imigabane muri Banque Commerciale du Rwanda (BCR), muri Banque Continentale Africaine (BACAR), muri La Rwandaise (Ubu yabaye Akagera Motor), muri Soci�t� de Transport Internationale du Rwanda (STIR) no mu yandi masosiyete.
Kugeza ubu byagorana ko hari uwakwihandagaza ngo avuge aho uyu mugabo aherereye. Kabuga arashakishwa ngo agezwe imbere y�ubutabera ku byaha akekwaho byo kugira uruhare muri jenoside yakorerewe Abatutsi. Icyizwi ni uko uyu munyemali aba mu bwihisho kuva mu myaka 26 ishize nk’uko byanashimangiwe n’umuryango we bwite.
3 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 28/03/20
Ntako atagize ngo yikure mu bukene gusa iyo atijandika muri ayo mahano nawe aba ari mu baherwe bavuga rikijyana muri iki gihugu , jye icyo mbona ni uko anashaje cyane arihafi kwipfusha kuko nta we tuzi uzarama cg waramye imya 150 mureke kwigora azipfusha kandi urubanza rw’Imana ntaho azarukwepera
Subiza ⇾john Kuwa 29/03/20
Ndi we natanga agatego
Subiza ⇾Hhhhhhhhh
Kabarebe issa Kuwa 04/04/20
Uyuyari umuherwe!Kd nubu biragaragarako,akirimuba vugarikumvikana kukosin umva ukuntuyihisha Isi yose ikamubura? Nonese; uwomuryangowe,usobanura kutamubona? Ikd kwafite imitungo nikuki adakati rwa,yazanapfa imitungoy eigatezwacyamunara? Mericy!:
Subiza ⇾Tanga igitekerezo