Perezida Paul Kagame yatangaje ko Arsenal ikiri ikipe imuba ku mutima, n’ubwo yaraye isezerewe na Bayern Munich mu mikino ya UEFA Champions league.
Aya makipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda, yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cya Champions league wabereye ku kibuga cya Stade ya Allianz Arena.
Ni nyuma y’ubanza wo mu cyumweru gishize wari wabereye kuri Emirates Stadium wasize amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2.
Perezida Paul Kagame wari mu Bwongereza ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata, by’umwihariko yakurikiranye uyu mukino i Emirates Stadium nk’uko ibinyamakuru by’i Londres byabitangaje.
Mu ijoro ryakeye byasabye ko Joshua Kimmichi atsinda igitego cy’umutwe cyo ku munota wa 63 kugira ngo Bayern Munich igere muri ½ cy’irangiza cya Champions league.
Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko n’ubwo yasezerewe ikiri ikipe imugwa ku mutima.
Ati: "N’ubwo basezerewe, Arsenal baracyari ikipe yanjye".
Umukuru w’Igihugu kandi yanashimiye Bayern Munich ku bwo kugera muri ½ cy’irangiza.
Iyi kipe y’i Munich izahura na Real Madrid yo muri Espagne yasezereye Manchester City baraye baguye miswi kuri penaliti 4-3.
Ni nyuma y’uko imikino yombi yari yarangiye amakipe yombi anganya igiteranyo cy’ibitego 4-3.
Tanga igitekerezo