
Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na The Warriors ya Zimbabwe, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatatu wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Wari umukino kandi wa mbere Amavubi y’u Rwanda yakinaga kuva Umudage Torsten Frank Spittler ahawe inshingano zo kuyitoza.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe iteye mu izamu ry’iyindi.
Amavubi yakibonyemo uburyo bubarirwa muri bune biciye kuri Nshuti Innocent Mugisha Gilbert na Manzi Thierry, gusa habura uwashyira umupira mu nshundura z’izamu ryari ririnzwe na Donovan Bernard.
Zimbabwe itagize uburyo bukanganye irema mu gice cya mbere cy’umukino yatangiye icya kabiri ishyira igitutu ku Mavubi, ndetse ibona uburyo bukomeye bwagiye buturuka ku mipira yabaga iturutse muri koruneri.
Nko ku munota wa 52 w’umukino rutahizamu Prince Dube wa Azam FC yo muri Tanzania yateye umupira n’umutwe, biba ngombwa ko ukurwamo n’umunyezamu Ntwali Fiacre.
The Warriors yabonye ubundi buryo ku munota wa 60 ubwo myugariro Gerald Takwara yateraga n’umutwe umupira wari uturutse muri koruneri ugaca hejuru gato y’izamu.
Iyi Zimbabwe ku munota wa 70 w’umukino yatsindiwe igitego na Marshall Munetsi, gusa umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko hari habayeho kurarira.
Uburyo bukomeye bw’Amavubi bwabonetse ku munota wa 90 w’umukino, ubwo
Niyomugabo Claude winjiye mu kibuga asimbura Imanishimwe Emmanuel yahaga umupira mwiza Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina, uyu rutahizamu wa APR FC awuteye ujya hejuru y’izamu.
Ni uburyo bwaje bukurikira ubundi Nshuti Innocent yari yagiye abona butagize icyo butanga.
U Rwanda ruzakina umukino wa Kabiri wo mu tsinda ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo ubwo ruzaba rwakiriye Afurika y’Epfo kuri Stade Huye.
Mbere y’aho Zimbabwe izaba yakiriye Nigeria i Huye ku wa 19 Ugushyingo.
Tanga igitekerezo