
Amayobera aracyakomeje ku bantu ba nyabo bagize uruhare mu iyicwa ry’abaturage ku itariki ya 30 Kanama mu Mujyi wa Goma. Nyuma y’iburanisha ry’abatangabuhamya n’abahohotewe bagera kuri 33 bari muri uru rubanza, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 15 Nzeri, mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru , nta n’umwe wemeje neza ba nyirabayazana ba nyabo b’ibyabaye.
Bose bavuga ariko ko babonye abasirikare n’abapolisi ahabereye ihohoterwa n’ubwicanyi.
Mu buhamya bwabo imbere y’urukiko rwa gisirikare mu iburanisha ryo kuwa Gatanu, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha n’abahohotewe ntabwo bahurije ku kibazo cy’abagize uruhare mu bwicanyi nyabo nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Buri mutangabuhamya akikijwe n’abamwunganira, yatanze ubuhamya kandi asubiza mu buryo bwe bwite ku bibazo byinshi byabajijwe n’urukiko n’ubwunganizi.
Urugero, kuri kimwe mu bibazo by’urukiko, bijyanye n’impuzankano yari yambawe n’abasirikare bagaragaye hejuru y’inzu imwe hafi ya Radio ya Wazalendo ku munsi w’ibyabaye, umutangabuhamya yavuze neza ko rwose yabonye abantu bitwaje imbunda ariko batari bambaye impuzankano nk’iy’abasirikare bari kuburanishwa mu rukiko (Impuzankano y’abarinda umukuru w’igihugu).
Undi mutangabuhamya yemeje ko yabonye abapolisi igihe yahungaga, kandi bavuze mu Ilingala ngo “Bango wana” (NDL: Ngabariya), mbere yo kubarasaho.
Igisubizo cy’uyu mutangabuhamya cyateje abunganizi bunganira abahohotewe basaba ko Meya w’Umujyi wa Goma w’umupolisi, Commissaire Supérieur Principal Faustin Kapend Kamand yongera kwitaba mu rukiko ngo ahatwe ibibazo.
Ako kanya, perezida wa mbere w’urukiko yasabye umugenzuzi mukuru guhamagara Meya wa Goma ngo abazwe.
Naho uregwa nyamukuru, komanda wa burigade y’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, ibyo yakomeje kuvuga ntiyabihinduye. Colonel Mike Mikombe ashimangira ko uwo munsi atari mu irondo rivanze.
Avuga ko mu gihe cy’ibyabaye, yari ku kibuga cy’indege, aho ushinzwe iperereza we yamushyikirije abayoboke bamwe b’Itorero rya Wazalendo ryari ryateguye imyigaragambyo yo kwamagana Monusco yaje kuvamo ubwicanyi.
Mu kubaza abatangabuhamya, urukiko ruvuga ko rushaka gusobanukirwa neza ba nyirabayazana b’ubwo bwicanyi bwo ku itariki ya 30 Kanama i Goma
Tanga igitekerezo