![Ambasaderi w'Ubufaransa muri Uganda yijanditse mu bibazo by'u Rwanda na Congo](local/cache-vignettes/L1000xH553/geikzoqwgaa7g9rmnbg-7f6ec.jpg)
Ambasaderi w’Ubufaransa muri Uganda, Xavier Sticker, yatangaje ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda ndetse ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Kongo.
Ambasaderi Xavier avuga ko M23 igomba guhagarika imirwano ako kanya kandi ikava mu turere twose irimo, hakurikijwe ibyemezo byafashwe mu biganiro by’i Luanda,ikindi kandi u Rwanda rugahagarika inkunga rwayigeneraga.
Ati: "Turahamagarira u Rwanda guhagarika inkunga zose zatewe na M23 no kuva mu turere twose twa Kongo. ”
Ni ingingo yagarutseho, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Nakasero muri Kampala kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Gashyantare 2024.
Chimpreports yanditse yabigarutseho ubwo yakomozaga ku mutekano mucye ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa DRC by’umwihariko bijyanye n’imirwano hagati y’ingabo za leta (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba za M23.Xavier yavuze ko Ubufaransa bwakomeje guhangayikishwa n’ibibera muri iki gihugu ariko ngo byose ubiri inyuma ari igihugu cy’u Rwanda.
Ni mu gihe Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ibyo rushinjwa byo gufasha inyeshyamba za M23, ahubwo rugashinja Kinshasa kuba yarananiwe gukemura ibibazo ifite.
Rushinja abayobozi ba DRC gushyigikira umutwe wa FDLR witwara gisirikare ukaba waranasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ambasaderi Xavier avuga ko Ubufaransa cyo kimwe n’ibindi bihugu by’Uburayi na Amerika bashyigikiye kunga impande zombi binyuze mu buryo bwa Dipolomasi.
Ati "Ubufaransa cyo kimwe n’ibindi bihugu by’Uburayi bushyigikiye byimazeyo inzira z’ibiganiro mu karere zigamije gushakira igisubizo amakimbirane akomeje gushinga imizi."
Mu mirwano yabaye ku wa mbere w’iki Cyumweru yahuje FARDC na M23, bivugwa ko roketi ebyiri zageze hafi y’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe kubungabunga amahoro i Kimoka, nko mu birometero bine mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Sake.Ibi Xavier yabigarutseho avuga ko ari kimwe mu ihohotora rigaragarira buri wese.
Ambasaderi Xavier yiyunze kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na yo ikunze kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23.Gusa abasesenguzi bakurikiranira hafi iby’ibi birego ibi bihugu bigaragaza, basanga biba bifite inyungu runaka bashaka kuruta uko baba bashaka umutekano uhamye.
3 Ibitekerezo
Kalisa Kuwa 29/02/24
Ni ko babaye! Muzabaze n’ambassadeur w’Ubufaransa mu Rwanda ukundi yijandika mu bibazo by’Abahutu n’Abatutsi kandi Abanyarwanda bo barabirenze! Ananirwa gukora ibyamuzanye akirirwa acukumbur
Subiza ⇾Kalisa Kuwa 29/02/24
Ni ko babaye! Muzabaze n’uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda ukuntu yirirwa mu macakubiri y’Abahutu n’Abatutsi kandi Abanyarwanda bo barabirenze kera! Ananirwa gukora akazi kamuzanye akirirwa acukumbura amateka y’abakozi.
Subiza ⇾akumiro Kuwa 29/02/24
– ariko iyo umuntu avuga ngo guhagarika intambara ako kanya aba yishingikirije iki?
Subiza ⇾– barava aho bafashe se berekere he? biyahure?, bahunge?? cyangwa bazimire.
Tanga igitekerezo