![Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu](local/cache-vignettes/L1000xH679/captureloiuy-4-9fad9.jpg)
Umuvugabutumwa akaba n’intumwa Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5frw.
Ubushinjacyaha bwasabiye Yongwe iki gihano nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.Iburanisha ryabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024.
Yongwe yaburanye yemera ibyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranaho ariko akavuga ko abisabira n’imbabazi.
Ati "Icyaha nkurikiranwaho kigizwe n’ibice bibiri, gishingiye ku byo nizera nk’umupasiteri ikindi kikaba gishingiye ku bantu bandega kandi dufitanye amasezerano.”
Yagaragaje ko amwe mu mashusho yakwirakwije ashishikariza abantu gutanga amaturo atabikoze nk’ubutekamutwe, ahubwo ngo byaturutse ku kuba bari bafashijijwe.
Yagarutse ku ideni rya miliyoni 2 frw ry’uwitwa Dr Safari Ernest yamugurije ngo akoreshe imodoka yari yamutije , avuga ko aryemera kandi hasigayemo macye kuko asaga ibihumbi 800frw yayishyuye mu igaraje mu buryo bumvikanyeho maze bemeranwa ko andi azajya ayishyura gahoro gahoro dore ko ngo uyu mugabo yari umuyoboke w’itorero rye.
Aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo,yavuze ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana.
Cyo kimwe n’abandi barimo amadeni , avuga ko yiteguye kwishyura kuko banamufunze bamwe ari mu nzira zo kurangizamo amadeni abafitiye.
Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko Apôtre Yongwe yakoresheje gutera ubwoba abantu batandukanye cyangwa kubizeza ibyiza ashaka kwihesha ikintu cy’undi.
Naho ku byerekeye ubutekamutwe, Yongwe avuga ko abo yasengeye akabaca amafaranga bwari uburyo bwo kugirango akomeze gusenga kuko yabaga yataye imirimo ye. Naho abo yasengeye ntibakire, yavuze ko gusenga ari ukw’abantu ariko gusohoza n’ukwimana.
Yitanzeho urugero ko ubwo yatabwaga muri yombi , yasabye Imana ngo ntazajyanwe i Mageragere ariko byaranze biba iby’ubusa arahajyanwa ariko ntiyakwihandagaza ngo avuge ko Imana idasubiza.
Asaba imbabazi abikuye ku mutima kandi ko nubwo atazi imibare y’ingano y’amafaranga yahawe binyuze muri ubwo buryo bw’amasengesho.
Tanga igitekerezo