• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi
    Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
    UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
    Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye
    Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Uburayi bwisanze mu kaga, Impamvu nyamukuru Ubwongereza bushaka kohereza abimukira i Kigali
    Intambara ya Israel na HAMAS, agatego Vladimir Putin yateze Amerika n’isi yose
    N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe
    Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk’aho ikibazo cy’u Rwanda na RDC kitazakemuka
    Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma
    EU yaburiye RDC ko gukomeza kurwana na M23 ntacyo bizamara
    Inteko ya EAC yatangaje ko itakwivanga mu bibazo by’u Rwanda na RDC
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
    CECAFA: Amavubi U-18 yandagaje Sudani, agera muri ½
    Ronaldinho ategerejwe mu Rwanda
    U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde rwa FIFA
    Champions League: Manchester United yaguye ikuzimu, Arsenal iha Lens umubatizo
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Arusha: Abashingamategeko ba RDC n'u Rwanda bateranye amagambo

politiki

Arusha: Abashingamategeko ba RDC n’u Rwanda bateranye amagambo

Yanditswe na TUYIZERE JD
Yanditswe kuwa 12/11/2023 10:46

Abashingamategeko ba Repubulika ya demukarasi ya Congo bari mu nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, bateranye amagambo na mugenzi wabo uhagarariye u Rwanda i Arusha muri Tanzania tariki ya 8 Ugushyingo 2023.

Ubwo Umukuru w’iyi nteko, Ntakirutimana Joseph, yari agiye gusoza iyi nama yigaga ku ngingo zitandukanye, Umunyekongo Kalala Evariste yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo, rusahura umutungo kamere.

Kalala yakoresheje ururimi rw’Icyongereza, maze agira ati: “Ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC: Uyu munsi abantu bari kwicwa kandi amabuye y’agaciro ari gutwara n’ibihugu by’abafatanyabikorwa.”

Umunyarwandakazi Fatuma Ndangiza yarahagurutse, abwira Ntakirutimana ko ibyo Kalala avuga ari ibinyoma bidafite ishingiro. Ati: “Ntabwo bikwiye ko ugize inteko azana ikibazo gishingiye ku birego bw’igihugu cyigenga, akavuga muri iyi nama, nta bimenyetso bifatika by’ibyo avuga.”

Umunyekongo François Ngate Mangu yahise asubiza ko ibyo Kalala yavuze atari ibinyoma, kandi ko ibintu bitari kugenda neza muri uyu muryango bitewe n’iki kibazo. Ati: “Uyu munsi turagira ngo tubahe amakuru. Hari ibintu biri kugenda nabi.”

Kalala yakomeje avuga ko mu gihe icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC cyakomeza, igihugu cye kizahagarika kwitabira ibikorwa byacyo muri uyu muryango. Ati: “Iki kibazo nigikomeza, RDC nk’igihugu izahagarika kwitabira ibikorwa bya EAC.”

Imyitwarire y’abashingamategeko b’Abanyekongo yanenzwe na bagenzi babo bo muri Kenya na Tanzania, Hassan Hassan Omar na Abdullah Makame, bavuze ko iki kibazo kitakabaye kizanwa muri iyi nteko.

Ndangiza yasabye bagenzi be kubaha ibihugu bigize uyu muryango, ati: “Buri wese arabizi ko ibi ari ibibazo by’imiyoborere bihari kuva abenshi muri twe tutaravuka. Politiki tuyihorere. Twubahe buri gihugu kubera ko buri gihe umuntu avuga, tuba dukwiye kugira gahunda cyane iyo tuvuga ku bintu bishingiye ku birego no ku mvugo z’abantu ku giti cyabo. ”

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gukoresha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu kugaba ibitero no gufata ubutaka bwayo, gusa Leta yarwo iteye utwatsi kenshi ibi birego, isobanura ko rutakwikorezwa ingaruka zo kunanirwa inshingano k’ubutegetesi bw’iki gihugu cy’abaturanyi. Ni ikibazo cyagejejwe mu nzego mpuzamahanga zitandukanye kuva mu mwaka w’2022, ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti.

Ntakirutimana yabwiye aba bashingamategeko ko kuzana iki kibazo muri iyi nama bidakwiye. Yaboneyeho kubasomera ingingo ya 94 igenga ibyo bagomba kuvugira mu nteko n’ibyo birinda. Ati: "Iyi ngingo twese turasabwa kuyubahiriza, naho ubundi twakwisanga mu kavuyo, twaba tumeze nk’abari mu rukiko."

Izindi Nkuru Bijyanye

Turabizi ko n'Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe
Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe
Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk'aho ikibazo cy'u Rwanda na RDC kitazakemuka
Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk’aho ikibazo cy’u Rwanda na RDC kitazakemuka
Tshisekedi yifata nk'umwana w'igitambambuga: Major Willy Ngoma
Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma

Izindi wasoma

Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe

Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk’aho ikibazo cy’u Rwanda na RDC kitazakemuka

Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma

EU yaburiye RDC ko gukomeza kurwana na M23 ntacyo bizamara

Inteko ya EAC yatangaje ko itakwivanga mu bibazo by’u Rwanda na RDC

TUYIZERE JD
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

1 Ibitekerezo

Kuwa 12/11/23

Erega buriya ikibazo gikomeye n’uko abanyafurika tudakundana. Dukundanye ntidukorere abandi n’inyungu zabo n’izacu zidafite uburambe, twaba umugozi utazaziturwa n’uwariwe wese.

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi
Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi

Putin yategetse ko Igisirikare cy'u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000

UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda

Njya nitwa umusazi n'ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports

Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n'amasasu ya M23
Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi
03/12/23 09:25
Rubavu: Abaturage bicishije amabuye umugore bashinja kuba umurozi
Putin yategetse ko Igisirikare cy'u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
02/12/23 17:30
Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
02/12/23 16:00
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
Njya nitwa umusazi n'ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
02/12/23 14:00
Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
Amakuru

Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
imyidagaduro

Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi

Umuhanzi Rema yahagaritse ibitaramo bye byose yari kuzakora mu Kuboza kugira ngo ashyire (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
Amakuru

Zelensky yemeje ko ibitero bya Ukraine bisubiza Ingabo z’u Burusiya nta cyo byagezeho

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yemeje ko ibitero Ingabo z’igihugu cye zimaze igihe (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
ubutabera

Bishop Rwagasana wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka 7

Urukiko Rukuru Ku wa Kane rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Bishop Rwagasana Thomas wahoze (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.

Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.