![Bahigishijwe imbwa: Iyicwa ry'Abatutsi mu ruganda rw'icyayi rwa Gisakura i Nyamasheke](local/cache-vignettes/L1000xH750/whatsapp_image_2024-06-10_at_12.10_12-5edba.jpg)
Abarokokeye mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura n’inkengero zarwo, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko ubugome Jenoside yahakoranywe bwari ndengakamere, kuko uretse abahamagajwe aho bari bihishe, babeshywe ko barindirwa umutekano, baza bagapakirwa imodoka nyinshi bakajyanwa kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kwicirwayo, abari bihishe mu mirima y’icyayi no muri Nyungwe, bahigishijwe imbwa kugeza bavumbuwe bakicwa .
Ni ubugome bwabuze kivuga nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Mukarusine Olive, waharokokeye umugabo we amaze kuhicirwa, wari ufite umwana w’ukwezi kumwe icyo gihe,wakurikiraga abandi 3, na we agacunaguzwa,akagaraguzwa agati n’interahamwe, zimukorera ubugome bwose bushoboka,zimubwira ko nyuma yo kwica umugabo we ari we utahiwe, azoroswa Habyarimana umunsi bazaba bamushyinguye,akagira amahirwe akarokokana n’abana be bose.
Yagize ati’’ Hari Abatutsi benshi bari bihishe mu mirima y’icyayi no mu ishyamba rya Nyungwe. Interahamwe zageze ubwo,zibonye zimaze gutsemba benshi,zikeka ko hari ababa barazihishe hirya no hino,harimo imirima y’icyayi n’ishyamba rya Nyungwe, zifata imbwa zizishumurizamo, zikajya zigenda zironda ibirenge,imbwa zigashakisha.’’
Yarakomeje ati’’ Bishe benshi muri ubwo buryo imbwa zibavumbuye. Ikibabaje n’uko ababikoraga batyo,uyu munsi batatubwira aho bajugunye imibiri y’abacu bishe,kuko n’umubiri w’umugabo wanjye kugeza ubu ntawubonye.’’
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2024-06-10_at_12.22_10.jpg)
Agaya abari abakozi b’uruganda bishe cyangwa bakicisha bagenzi babo, agashimira cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubwo igihugu cyagendaga gifatwa, bamwe mu bicanyi bamubwiraga ngo basaza be bari hafi gufata igihugu,ariko ngo baribeshya ntibazamusanga. Yishimira ko Inkotanyi zamusanze,zikamurokorana n’abana be ,uyu munsi akaba ariho.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura Kanyesigye Emmanuel,yavuze ko abishwe batazimye, bazakomeza kwibukwa ibihe byose,kubunamira no kubasubiza agaciro kabo.
Ati’’ Mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura,Abatutsi bishwe bigizwemo uruhare cyane na bamwe mu bari abayobozi barwo,bafatanije na bamwe mu bari abayobozi ba perefegitura ya Cyangugu na komini ya Kagano.’’
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2024-06-10_at_12.12_48.jpg)
Avuga ko bari bagerageje kwihisha hirya no hino mu nkengero z’uruganda,abo bayobozi baraza bavuga baranguruye ko abihishe aho ari ho hose bahava,bakaza bakarindirwa umutekano,ko amahoro yabonetse. Abari bihishe benshi baraza,aho kubarindira umutekano nk’uko babivugaga, babapakira imodoka babajyana kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kubicirayo.
Akagaya abo bayobozi b’abagome bakoze ibyo, n’abashoferi bemeye gukoreshe imodoka z’uruganda bakajyana Abatutsi kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kwicirwayo.
Na we yavuze ko hari bamwe mu batutsi batahise bigaragaza,bakomeza kwihisha mu mirima y’icyayi no muri Nyungwe, bamwe bahigishwa imbwa,bavumburwa aho bari bihishe baricwa,abandi bagenda bicwa umugenda, ku buryo hari benshi n’ubu imibiri yabo itaraboneka,nyamara ababakoreraga ibyo,bamwe bahari,batavuga aho bayishyize.
Yavuze ko Abatutsi bosebishwe bagomba kwibukwa ngo basubizwe agaciro bambuwe n’abo bagome,anizeza ko uruganda ruzakomeza gufata mu mugongo no kwita ku miryango y’abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,kimwe n’abaharokokeye n’imiryango yabo, no gukomeza guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.
Yagaragaej gushimira cyane Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside nubwo byari bitoroshye kurokora abicwaga unahanganye n’umwanzi wabicaga,akavuga ko atabona uburyo avugamo ishimwe rikomeye bafitiye perezida Kagame, bazahora bashimira ubwitange bwe mu ngeri zose, kuko amahoro,ituze n’umutekano usesuye abanyarwanda bafite babimukesha.
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2024-06-10_at_12.20_31.jpg)
Hatungimana Léonard watanze ikiganiro ku mateka y’uRwanda,yagaragaje ko igihugu buri wese yishimiye kubamo ubu cyavuye kure,kuko cyari cyarashegeshwe na politiki mbi y’ivangura no gutoteza Abatutsi,kugeza kuri Jenoside yabakorewe,aboneraho gusaba urubyiruko kudakinisha amahirwe rufite yo gukurira mu gihugu cyiza.
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2024-06-10_at_12.07_42.jpg)
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kunenga ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi,kimwe n’abaturage bayitabiriye,bamwe bakica abo bari baturanye,bahana byose,barabyaranye abana muri batisimu,n’ibindi byabahuzaga,ntacyo bapfaga mu by’ukuri, bakarenga bakabica.
Yaboneyeho gusaba ababa bafite amakuru ku mibiri ikinyanyagiye hirya no hino, cyane cyane nk’’aho muri Nyungwe nomu mirima y’icyayi,kuyatanga, Abatutsi bahiciwe cyangwa bahajugunywe bakahakurwa bagashyingurwa mu cyubahiro.
Ku rubyiruko,yagize ati’’ Turasaba urubyiruko guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi,rwirinda uwashaka kurusubiza inyuma arugaruramo amacakubiri,rukagira amahitamo meza ,abakuze bakarubwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,kuko ari rwo ruzaba ruyabwira uruzarukurikira mu bihe biri imbere.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura buvuga ko kugeza ubu amazina bufite y’abari abakozi barwo bazize Jenoside ari 22, hakiri andi bagishakisha kuko hishwe abarenga abo kure, imibiri ishyinguye mu rwibutso rwarwo ikaba ari 21,irimo n’iy’abandi bari batutsi bari bahahungiye bakicwa, kuko imyinshi mu mibiri y’abari abakozi barwo ishyinguye mu rwibutso rwa Nyamasheke.
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2024-06-10_at_12.20_31.jpg)
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke,Mupenzi Narcisse avuga ko ubugome bwakoreshejwe hicwa Abatutsi bunashingira mu buryo Leta mbi yayiteguye kuko Leta itategura ikintu cy’ubugome ngo kibure kubukoranwa.
Ati’’ Ubwo bugome ni bwo butuma hari n’imibiri myinsi tutazanabona,nk’iyajugunywe mu biyaga,inzuzi,imigezi n’ahandi ,ariko nanone hakaba indi inyanyagiye hirya no hino,abanyarwanda bamwe na bamwe bashobora kuba bafitiye amakuru,buri gihe duhora tubakangurira kuyaduha,ngo ishyingurwe mu cyubahiro.’’
Kubyerekeranye n’uburyo nk’abo biciwe muri Nyungwe n’imirima y’icyayi cyangwa bakahajugunywa bibukwa,Meya Mupenzi Narcisse yavuze ko iyo bibuka bibuka Abatutsi bose,barimo n’abongabo, ariko ko hari igihe habaho kubibuka byihariye, ko n’ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside abarokotse basaba ku ishyamba rya Nyungwe n’iyo mirima y’icyayi ihegereye cyazatekerezwaho kikaba cyahubakwa.
Tanga igitekerezo