Umunya Politiki Ntaganda Bernard akaba nyiri ishyaka P S Imberakuri ku ruhande rw’igice kitaremerwa nk’ishyaka, ngo yiteguye ko n’ahanagurwaho ubusembwa bw’igifungo yamaze muri gereza yiteguye guhangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mu itangazo Ntaganda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, yavuze ko mu 2019 yandikiye urukiko arusaba kumukuraho ubusembwa ariko ntacyo rwamusubije.Avuga ko mu gihe kuri ubu rwaba rwumvise ubusabe bwe akabuhanagurwaho byaba ari inzira nziza imwemerera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ubusembwa asaba guhanagurwaho ni ubw’imyaka ine yamaze muri gereza nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo; guhungabanya umudendezo w’igihugu, kubiba amacakuribiri, gukoresha imyigaragambyo itemewe n’amategeko n’ibindi.
Mu 2017 mu Rwanda ubwo habaga amatora, Ntaganda yongeye gushaka guhatana mu matora ariko bihura n’uko agifite ubusembwa itegeko riramugonga.
Muri Nyakanga, 2009 nibwo P S Imberakuri ya Ntaganda yari yemejwe mu igazeti ya Leta ariko nyuma yaho mu Ugushyingo iza gucikamo ibice, igice kimwe ari nacyo cyememewe mu Rwanda kiyoborwa na Christine Mukabunani wari Visi Perezida waryo ubu akaba ari n’Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko.
Hagataho hagataho Me Ntaganda ntashobora gutangwaho umukandida perezida n’ishyaka rye kuko ritemewe mu gihe yaba atarakurwaho ubusembwa n’urukiko , ahubwo byasaba ko yakwiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Tanga igitekerezo