Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ari gucungira hafi ivugururwa ry’amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza mu gihe byitezwe ko ashobora kujyana no kwikura mu bubasha bw’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rwatesheje agaciro gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yatangaje ko agiye gushyiraho ingamba nshya zizatuma urukiko rw’i Burayi rutongera guhagarika indege izana abimukira i Kigali.
Kuva mu gihe Suella Braverman yari Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza, hatangiye kumvikana igitekerezo cyo kwikura mu bubasha bw’uru rukiko. Icyo ni cyo giteye impungenge bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na guverinoma ya Sunak.
Abayobozi babiri bakorera mu biro bya Biden, White House, baherutse gutangarije ikinyamakuru New York Times ko ubu butegetsi buri gucungira hafi iri vugururwa ry’amasezerano, bureba niba u Bwongereza butazivana mu bubasha bw’uru rukiko rw’i Burayi.
Ubutegetsi bwa Biden bwo bubona kwikura mu bubasha bw’uru rukiko k’u Bwongereza gushobora kuzahungabanya amasezerano y’amahoro y’ibihugu bihurira ku nyanja ya Atlantic yasinyiwe i Belfast muri Ireland ya Ruguru kuko itegeko riyagenga rifitanye isano n’imikorere yarwo. Umwe muri aba bayobozi yagize ati: “Rwose twese duhanze amaso kuri Ireland ya Ruguru.”
Guverinoma ya Ireland ya Ruguru, nk’uko iki kinyamakuru kibosobanura, yamenyesheje abayobozi bo muri USA ko u Bwongereza bushobora kwiyomora kuri uru rukiko, ibasaba kugerageza uko bashoboye, bakaba babukumira.
Bamwe mu bashingamategeko bo mu ishyaka Conservatives riyoboye guverinoma y’u Bwongereza bo ntibishimira imyitwarire y’ubutegetsi bwa USA muri iki kibazo. David Jones yatangarije GB News ko ibi ari ibyiyumviro by’urwango bufitiye igihugu cyabo, kandi ngo bishobora kuzahungabanya umubano w’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Bwongereza irahamya ko amasezerano yayo n’u Rwanda ari yo yayifasha gukumira ubwato bwinjiza abimukira i London mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko izakora ibishoboka byose ikayashyira mu bikorwa.
Tanga igitekerezo