![Biteye isoni kubwira Isi ko u Rwanda ruri kudukubita: Christian Mwando](local/cache-vignettes/L1000xH563/mwando-f9b56.jpg)
Umunyapolitiki Christian Mwando Nsimba yatangaje ko biteye isoni kuba Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, azenguruka Isi, avuga ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23.
Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 ubwo Mwando yari mu bikorwa byo kwamamaza Moïse Katumbi, umukandida ku mwanya wa Perezida, mu mujyi wa Lubumbashi, yatangaje ko igihugu kinini nka RDC kitakabaye kirizwa n’igitoya nk’u Rwanda.
Yagize ati: "Dufite Umukuru w’Igihugu ugenda Isi yose arira, agatekereza ko tumufasha kurira. Oya! Arabikabiriza. Ni nko kumva njye nkubitwa n’umwana w’imyaka 10. Mwirebere kuba igihugu gito, u Rwanda, cyahondagura Congo.”
Mwando, nk’uko 7 Sur 7 ibivuga, yatangaje ko n’amahanga yatunguwe no kumva Tshisekedi atanga iki kirego. Ati: “Yewe n’Abazungu baratunguwe. Ntibisanzwe, twakabaye tubihisha, ntabwo twakabwiye Isi yose ko u Rwanda ari rwo ruri kudukubita. Iyo umwana agukubise, ugakura, nawe umuruma ku munwa, maze ukicecekera.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko Katumbi natsinda amatora, akajya ku butegetsi, atazavuga, ahubwo azarangwa n’ibikorwa, kandi ngo nibiba ngombwa ko intambara hagati ya RDC n’u Rwanda ari yo yarangiza ikibazo cy’umutekano muke, igomba kuzaba.
U Rwanda ruvuga ko ibirego by’ubutegetsi bwa RDC n’abanyapolitiki b’Abanyekongo ari ibinyoma, kandi ko umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bw’iki gihugu ari ingaruka z’imiyoborere mibi yakiranze kugeza ubu.
Tanga igitekerezo