Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arikwitegura kujya muri Qatar muri Iki Cyumweru mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara ikomeje gufata indi ntera hagati ya Israel na Hamas.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere yahuye na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi i Cairo, nabwo mu biganiro nk’ibyo byo gushaka uko Israel na Hamas bahagarika imirwano.
Amerika yasabye ko umutwe wa Palesitine (Hamas) wemera amasezerano y’amahoro ku busabe bwa Perezida Joe Biden mu mpera za Gicurasi ariko ntibyagira icyo bitanga.
Blinken aganira n’abanyamakuru ku wa mbere ubwo yari mu Misiri, yashinje byimazeyo Hamas kuba yarakomeje intambara.
Kuri uyu wa mbere nanone nyuma yo kuva mu misiri , Blinken yageze muri Isiraheli ahura na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu baganira ku guhagarika Intambara.
Muri iki cyumweru Brinken azakomereza ibiganiro muri Qatar na Yorodaniya ngo bamufashe guhuza impande zombi.
Tanga igitekerezo