
Nyuma y’uko muri iyi minsi mu gihugu cya Uganda hari urugamba rw’umuziki hagati ya Sheebah na Cindy buri wese yivuga imyato,kuri ibi uko guhangana kurakomeje.
Ni mugihe hari ihangana rikomeye ry’imbonankubone iteganijwe ku ya 15 Nzeri hagati y’aba bahanzi, aho bose bazajya ku rubyiniro kugirango biyereke abafana barebe ushoboye kurusha undi haba mu miririmbire ndetse n’imibyinire.
Gusa igitangaje abahanzi benshi bagiye bagaragaza uruhande babogamiyemo hagati y’aba bombi gusa ariko Bobi Wine we yanze kwiteranya avuga ko atabivugaho byinshi.
Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki yavuze ko mu byukuri afite ibyo akunda kuri bombi, ariko yirinda kugira izina atangaza.Gusa ngo yizera ko nk’umuyobozi, uruhare rwe ari uguhuza abantu aho kubacamo ibice.
Yagize ati: "Sinshaka gufata uruhande rumwe, ariko umwe muri bo ni we nkunda. Nubwo bimeze bityo ariko, kugira ngo ntere intambara nziza, ntabwo nzabigaragaza kuko guhatana kwiza ni ingirakamaro ku mpande zimwe na zimwe."
Gusa urubuga Uganda Showbiz rugaragaza ko n’ubwo Bobi Wine yanze kugira uwo atangaza abogamiyeho, bivugwa ko yaba ashyigikiye Cindy kuko banakoranye indirimbo bityo akaba ariwe ashyizeho amarangamutima.
Cindy na Sheebah bamaze igihe bahanganye bitewe n’uko umwe avuga ko undi atamurusha umuziki.Sheebah ashinja Cindy gushaka kumuzamukiraho nyuma y’uko yamaze igihe yita kurugo no kuba yaribarutse bityo agasa n’ucecetse.
Tanga igitekerezo