Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ku bufatanye na Coach Gael uyobora 1:55AM, bashoye imari mu ikipe ya Basket Ball ya United Generation Basketball (UGB).
Bruce Melodie nk’umuhanzi yavuze ko mbere yo kwinjira mu buhanzi yabanje gukina uyu mukino ariko umuntu umwe aza kumukandagira ino, ahitamo kubireka ajya mu muziki.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Mutarama2024, ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru, yasobanuye ko we na Gael bashoye imari muri UGB ariko birinda gutangaza umubare w’igishoro cy’amafaranga bashoyemo.
Abajijwe icyamuteye kuvanga umuziki na sports, mu mbone z’uyu mushoramari ngo asanga ari ikirungo cyiza kizakurura ba mukerarugendo mu gihugu.
Bruce Melodie yatangaje ko ishoramari yashyize mu ikipe ya UGB, ritazahungabanya umuziki akora,kuko afite n’ibindi bikorwa akora kandi ntibibangamire umuziki we.
Intego y’iyi mikoranire ku ruhande rwa UGB , ni ugukarishya imbaraga zizabasunikira ku gutwara igikombe.Uretse gushora muri Basket, Coach Gael afite gahunda yo gushora imari mu mikino njyarugamba.
Richard Nyirishema, Visi Perezida wa FERWABA avuga ko aya masezerano y’ubufatanye ari igikorwa cyiza gituma n’abandi bashoramari binjira muri Basketbal, aho uyu mukino uri kuzamuka haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Tanga igitekerezo