Umuhanzi nyarwanda Itahuwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yatangaje ko yahanuriwe kujyanwa muri Illuminati na Coach Gael ureberera inyungu ze muri iyi minsi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram ’Live’ aho yagarutse ku bahanuzi bamuhanuriye mu mwaka wa 2023 ujya gutangira.
Ubwo yari ari mu kiganiro, Bruce Melodie yabwiye abakunzi be ko yahuye n’abahanuzi bagiye batandukanye gusa we yifuje kwitsa cyane kuri umwe utuye i Kanombe wamuhanuriye amubwira ko atazarenza umwaka wa 2023 akiri muzima ko ahubwo agomba kwiyegereza Imana.
Yagize ati: "Uwa mbere yaje nyuma gato y’uko tumaze kubura Bravan, Jay Polly na Yanga [...] Arambwira ngo umwaka wa 2023 ntabwo nzawurenza ninshake niyegereze Imana, ndangije ndamubwira ati kiri gute? ntamo nyine, mbwiza ukuri nyine. Umuhanuzi arambwira ngo nushake utangire wiyegereze Imana kuko umwaka utaha utazawugeza."
Melodie ahamya neza ko uwo muhanuzi yari yavangiwe kuko yari ari kwitiranya ibihe bigoranye igihugu cyari cyirimo byo kubura ibyamamare umusubirizo.
Akomeza avuga ko ubuhanuzi butasohoye kuko yagejeje muri 2024 kandi yari yarabwiwe ko atazahageza. Akinjira mu mwaka mushya (2024) Melodie yongeye guhabwa ubutumwa na wa muhanuzi gusa we yabonaga avuga ibintu by’ubupfu.
Uyu muhanzi ukubutse muri Amerika yongeye guhabwa ubundu buhanuzi aho bamubwiye ko Imana yatanze ingabo nyinshi zo kumukiza kuko hari abantu bashaka kumujyana muri Illuminati n’indi miryango ikorera satani.
Ati: "Barambwiye ko Imana itanze ingabo nyinshi kubwanjye ngo hari abantu bari gushaka kujyana muri illuminati na freemason, iyo ni imiryango y’abantu bakorera satani cyangwa sekibi, arangije arambwira ati ’Ubu rero Imana yabirwanyije kuko igukunda ishaka ko uyikorera, ahubwo hari ikintu kigiye kuba, ugiye gutandukana na Coach Gael kandi nta muntu uzamenya igitumye mutandukana kandi namwe bizabagora kubisobanurira abantu."
Akomeza avuga ko umuhanuzi yamubwiye ko ubwo azaba amaze gutandukana na Coach Gael azahite apfukama asenge kuko azaba amenyeko Imana imuhinduriye inzira ikamuha icyerekezo gushya mu buzima.
Bruce Melodie avuga ko akurikije ibyavuzwe n’abahanuzi yaje gusanga Coach Gael ari we wari kumujyana muri illuminati kuko bamubwiye ko naramuka atandukanye na we ibyo byose byo kujya mu miryango ya sekibi bizaba bihagaze.
Uyu muhanzi asoza asaba abahanuzi kutajya bitiranya ibintu kuko byatuma no kwizera umuntu yari afitiye Imana kuyoyoka, abagira inama yo kutagenda bavuga ibintu by’amateshwa asuzuguza izina ry’Imana.
Tanga igitekerezo