• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
    Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
    U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga
    Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama
    Nyarugenge: Uwahoze ari Umuyobozi wa RCA aratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
    FERWAFA yamaganye amagambo umutoza w’Amavubi y’abagore yatangaje ku bakinnyi ba Ghana
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Buyoya azize COVID-19 yaba apfuye rwiza

Ibitekerezo

Buyoya azize COVID-19 yaba apfuye rwiza

Yanditswe na Fred Rugira
Yanditswe kuwa 19/12/2020 11:46

Amakuru yakomeje gukwirakwira mu gitondo cyo kuwa 18 Ukuboza 2020 ni ay’urupfu rwa Maj. Pierre Buyoya wayoboye u Burundi, azize COVID-19 nk’uko bigenda bigarukwaho n’ibitangazamakuru. Hari n’abo bafitanye amasano babyemeza.

Uyu mugabo waranzwe no kutubaha demukarasi, yageze ku butegetsi bwa mbere mu 1987 ubwo yari amaze guhirika Col. Jean Baptiste Bagaza mubyara we. Buyoya w’Umututsi yahise ashyira mu butegetsi abasirikare 30 batarimo Umuhutu n’umwe.

Inararibonye D�o Hakizimana (ubu ari mu murwi w’ugusubiza hamwe, CVR, ariko avuga ku gatwe kiwe) yabwiye BBC mu 2019 ko Buyoya ibi yabikoraga mu gihe ubumwe bw’Abarundi cyari ikintu kihutirwa yagombaga guhita yitaho.

Yagize ati " Perezida Buyoya agishika ku butegetsi atashotse abona ibibazo nyamukuru vyari bihanze igihugu, cane cane ikibazo c’ubumwe bw’abarundi kivuye ku ngorane zari hagati y’Abahutu n’Abatutsi."

Mu Magambo bwite ya D�o Hakizimana wongeyeho ngo " Ibintu vyagiye kwunyuka mu myaka ya 1984-1985, "cane cane igihe yashwana n’idini Katolika, akugara amasengero, agapfunga abapatiri. Yari ageze aho abwira abasenyeri ati: ’kuva ubu nta hantu mukija’, bikagaragara ko ikintu conyene yatinya kwari ukubapfunga".
Hakizimana, avuga ko guhohotera Ekleziya Katolika vyari bifise intumbero y’ivangura ry’amoko ryavuzwe muri iyo myaka, ahavugwa "indome za i-u canke T-H mu mashure".

Mu myaka itandatu, ubutegetsi bwa Buyoya bwaranzwe n’ibintu bibi birimo ubwicanyi bwa Ntega na Marangara mu 1988 aho Abatutsi bahutse mu Bahutu bakabagera ku buce babica ubutegetsi burebera. Aha buri bwoko bukunze kuvuga ko bwishwe n’ubundi, ingingo itaraje ishinga umwanditsi w’iki gitekerezo. Ushaka gushira amaveba yasoma inkuru ya The NewYork Times yo kuwa 29 Kanama 1988 yayivanye muri The Times ndetse n’iyanditswe na Washington Post muri ibyo bihe.

Byinshi ku bwicanyi bwa Ntega na Maranga wasoma:
https://www.nytimes.com/1988/08/29/world/army-may-have-added-to-revenge-in-burundi.html

https://www.washingtonpost.com/archive/politics/1988/08/23/up-to-5000-reported-killed-in-burundi-tribal-violence/f80d23e4-7794-4467-8217-f4a8242eb9d1/

Buyoya yakoze igihugu mu nda

Nyuma yo gutsindwa amatora mu 1993, Buyoya nk’uko urukiko rwabimuhamije, yishe uwari wamutsinze, Ndadaye Melchior, Umuhutu wo muri FRODEBU wamwanikiye ku majwi 65% mu gihe we yari yagize 33% ahagarariye UPRONA.

Iyicwa rya Nadadaye ryasubije inyuma inzira ya demukarasi n’ubwiyunge bw’Abarundi kuko byagaragaye ko Abatutsi bigize abagomba kuvamo abategetsi haba muri kudeta cyangwa mu matora. Byateje intambara yeruye hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi.

Uyu kandi ku mabara yakoze, ntiyanyuzwe mu 1996 yarongeye akora kudeta maze ahirika ubutegetsi bwa Sylivestre Ntibantunganya. Yaje kubuvaho mu 2003 asimburwa na Domitien Ndayizeye ariko nabwo agirwa umusenateri ubuzima bwe bwose nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga.

Nta murozi ubura umukarabya

Kuri bimwe by’uko nta murozi ubura umukarabya, hari ibintu bike yakoze byiza nko kwemera amashyaka menshi mu 1993, amasezerano y’ubumwe bw’Abarundi mu 1991 ((ntawamenya niba yarabwemeraga) n’ibindi bitari byinshi ku buryo byaba bizwi cyangwa na we ubwe akaba yabishyira mu bigwi n’ibirindiro bye.

Kuki Buyoya azize COVID-19 yaba apfuye rwiza?

Pierre Buyoya nk’umuntu wari warakatiwe n’Urukiko Rukuru rw’ u Burundi, agahabwa igihano cyo gufungwa burundu, n’ubwo we yivugiraga ko ari umwere. Ku bemera akazi k’ubutabera, Buyoya ntiyakazize urw’ikirago, ahubwo itegeko riramutse ryemera igihano cy’urupfu, yari akwiriye kurasirwa ku karubanda nk’abandi bagome bose.

Kuba rero umugabo nk’uyu washyize mu kaga ubuzima bw’amagana, bamwe bakicwa kugeza n’aho urukiko rumuhamya umugambi mu gutegura urupfu rwa Perezida watowe byeruye, Ndadaye, yazira urw’ikirago ni ikibazo ku bo yahemukiye by’umwihariko n’ikiremwamuntu muri rusange.

Apfuye rwiza mu gihe abagabo nka Ndadaye bishwe nk’amabandi ku bwe, Abahutu batari bake bakicwa, akabuza igihugu amahoro aryanisha Abarundi.

Nk’uko umucamanza yavuze ubwo yatangazaga urupfu rwa Foday Sanko wa RUF muri Sierra Leone, Buyoya yapfuye rwiza, amahirwe atigeze aha abandi!" Yari uwo kugwa mu munyururu kurusha uko yakwirirwa yanigirije amakoti na za karuvati ngo ahagarariye Afrika Yunze Ubumwe muri Mali na Sahel n’ubwo na we yamenye ko afite icyasha, akaba yari amaze iminsi mike yeguye ngo " Neguye ku mirimo ngo neze izina ryanjye! my foot!

Izindi Nkuru Bijyanye


Minisitiri w'ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w'abarokore
Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha

Izindi wasoma

Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha

Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali

Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?

Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore

Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?

Fred Rugira
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

4 Ibitekerezo

Jean Kuwa 19/12/20

Muraho neza, nkunda gusoma nkanashima inkuru zica kuri Bwiza.com.Kuri iyi Nkuru haribyo mwanditse bitari ukuri.
1)Icyambere gufunga insengero za Kiliziya siwe wabikoze ni Prezida Bagaza .
2)Masacre(Ubwicanyi) za Ntega na Marangara 1988 ni abahutu bazikoze bica abatutsi(Ibi ndabivuga nk’umuntu ubizi kuko byabaye mpari).
3)Ntabwo ndimo mvugira Prezida Buyoya ariko mumuvugeho ibiri ukuri. Jean

Subiza ⇾

mob Kuwa 19/12/20

Gukosora 1984/1985 Hari kubutegetsi bwa col bagaza
Maj Buyoya yafashe ubutegetsi 3 September 1987
Kubutegetsi bwe yarabaye imyanya abahutu cane nuko arintashima
Ikindi ntega marangara abahutu bateye abatutsi barararika none mwagira ntatabare izonzirakarengane?ndabibutsako ahahantu haguyemwo nabatutsi babanyarwanda baribatuye cg bakoraga aho.ndavuga impunzi zi 59
Bareke kongera gukomeretsa imitima yashegeshwe
Buyoya bagaza Bose baruhuke mumahoro

Subiza ⇾

My heros Kuwa 19/12/20

Major P BUYOYA paix son e. Inkuru y’ikinyamakuru irimo partialitigaragara na analyse iri profane. Abazi amateka y’ uburundi bazababwirako yahaye ubutegetsi abahutu. Ntiyigeze abica. Faites une analyse proffessionnelle et non partisane.

Subiza ⇾

Derrick Kuwa 19/12/20

Mwiriwe nanjye simbeshye ndatunguwe kuri buyoya,

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman

Rurageretse hagati ya Sancho n'umutoza Ten Hag wa Manchester United
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Kazungu Denis yoherejwe mu igororero
Kazungu Denis yoherejwe mu igororero

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw'abo ruhiga
U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
27/09/23 06:00
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
27/09/23 06:00
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
Rurageretse hagati ya Sancho n'umutoza Ten Hag wa Manchester United
26/09/23 17:04
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
Kazungu Denis yoherejwe mu igororero
26/09/23 16:39
Kazungu Denis yoherejwe mu igororero
Amakuru

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
Amakuru

Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya zikorera ku Nyanja y’Umukara akaba n’umwe mu (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Amakuru

Nyarugenge: Uwahoze ari Umuyobozi wa RCA aratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Nzeri, urukiko rwibanze rwa Nyarugenge ruratangira (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
ubutabera

Ngoboka yagaragaje ibyaha byinshi ahamya ko yageretsweho azira itangazamakuru

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wigeze kumara iminsi 45 mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.