
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yageneye ubutumwa abafana b’ikipe ayoboye, nyuma y’uko itsinzwe na Sunrise FC igatakaza amahirwe y’igikombe cya shampiyona yari ifite mu biganza byayo.
Ku Cyumweru gishize ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0; mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Nyagatare.
Ni umukino wababaje cyane abafana n’abakunzi b’Urucaca, nyuma y’uko ikipe yabo itakaje umwanya wa mbere habura umunsi umwe kugira ngo shampiyona irangire.
Kuva uyu mukino ubaye nta cyo Mvukiyehe Juvenal wari warakunze kujya yishongora ku makipe bari bahanganiye igikombe yari yagaragaje.
Uyu muyobozi wa Kiyovu Sports mu butumwa bwe bwanyujijwe kuri Twitter y’ikipe ayoboye, yasabye abakunzi ba Kiyovu gukomeza kuba hafi yayo ngo kuko urugamba rwa shampiyona rutararangira.
Ati: "Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana gukomeza kuba inyuma y’ikipe yabo, kuko hari ibitarakorerwa i Muhanga. Turasaba abafana kwitabira umukino wo ku Cyumweru kuko ikipe irabakeneye."
Ku Cyumweru gitaha Kiyovu Sports izaba yakiriye Rutsiro FC, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona uzabera kuri Stade y’i Muhanga.
Ni umukino iyi kipe isabwamo amanota atatu, ariko igasenga kugira ngo APR FC banganya amanota 60 itsikire kuri Gorilla FC kugira ngo ibashe kwegukana Igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize.
Tanga igitekerezo