
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze Al-Merrikh yo muri Sudani ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions league wabereye i Kigali.
Abanya-Sudani bari bakiriye abanya-Tanzania kuri Kigali Pele Stadium.
Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Kennedy Musonda na Clement Mzize ni byo byafashije Young Africans gukura impamba i Kigali.
Ni Yanga yarushaga Al-Merrikh mu buryo bugaragara, by’umwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino yaremyemo uburyo bwinshi bw’ibitego.
Mu gihe iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yaba yitwaye neza mu mukino wo kwishyura uzabera i Dar Es Salaam mu byumweru bibiri biri imbere, izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions league.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo