
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yahaye umugisha ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bw’uko umukino izahuriramo na Rayon Sports ku Cyumweru wakinwa nta mufana uri muri Stade.
Rayon Sports yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.
Iyi kipe yagize iti: "Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup nta bafana bahari."
Yunzemo iti: "Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo. N’ubwo mutazaba muhari ariko tuzaba turi kumwe ku mutima."
Al Hilal Benghazi izakira Rayon Sports, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023.
Nyuma y’iminsi itandatu amakipe yombi azahurira mu wo kwishyura na wo uzabera i Kigali, ari na wo wemerewe kugaragaraho abafana kuko Rayon Sports ari yo izaba yawakiriye.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo amakipe yombi yakabaye yarahuriye mu mukino ubanza wagombaga kubera muri Libya, gusa uza kwimurwa ku busabe bwa Al Hilal Benghazi.
Iyi kipe yasabye ko uyu mukino wakwimurwa, kubera ibiza bikomeye byibasiye igihugu cya Libya mu minsi ishize.
Ni Ibiza byatewe n’imyuzure yasize ababarirwa mu 11,000 bitabye Imana, na ho ababarirwa mu 43,000 bava mu byabo.
Tanga igitekerezo