Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), nyuma yo kuyishinja gufata nabi abafana b’ikipe y’igihugu ya RDC ’Les léopards’.
Umwuka mubi hagati y’impande zombi wadutse ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika RDC yatsinzwemo na Côte d’Ivoire igitego 1-0.
Nyuma y’uyu mukino abanye-Congo batangiye kwikoma Televiziyo ya Canal+ yawerekanaga, bayishinja kwirengagiza nkana gutunga camera mu bafana ba RDC bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana intambara RDC ivuga ko yashojweho n’u Rwanda.
Abakinnyi ba RDC muri uwo mukinnyi batambukije ubutumwa bunenga amahanga kuba akomeje kuruca akarumira ku cyo bafata nka Jenoside iri kubera mu gihugu cyabo; ubutumwa bwanaraye bunatambukijwe n’abaminisitiri bo muri Guverinoma ya RDC.
Canal+ nyuma yo kotswa igitutu n’abanye-Congo yasobanuye ko amashusho y’igikombe cya Afurika ayitambukaho CAF ari yo iba yayafashe, hanyuma ikayongeramo ’comentaires’ z’abanyamakuru bayo.
Iyi Televiziyo yagaragaje ko idakwiye kuryozwa kuba itarigeze igaragaza abafana ba RDC kuko atari yo yafataga amashusho y’umukino.
Guverinoma ya RDC biciye muri Minisitiri wayo w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yijunditse CAF ndetse inatangaza ko Les léopards ihagaritse kwitabira ibikorwa byose bifite aho bihurira no gufata mu mugongo abafite ibibazo bitegurwa n’iriya mpuzamashyirahamwe.
Uyu mu itangazo yaraye asomye mu ijoro ryacyeye, yavuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yamagana "ugufatwa nabi kw’abafana ba RDC bari bagiye i Abidjan kureba umukino wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika wahuje Côte d’Ivoire na RDC".
Yavuze ko aba bafana bahawe imyanya mbarwa y’ahagenewe kwicara abanyacyubahiro ikindi bakaba baraniganwe ijambo ubwo bashakaga kwamagana "igitero igihugu cyacu cyagabweho n’u Rwanda".
Yunzemo ati: "Mu rwego rwo gusubiza kuri iyo myitwarire igayitse, ikipe yacu y’igihugu ntabwo izongera na rimwe igaragara mu bikorwa bigira abo byihanganisha bitegurwa na CAF, kugeza mu gihe kizatangarizwa".
RDC kandi yamaganye Televiziyo ya France 24 ishinja gutangaza ko ubutumwa abakinnyi ba RDC batanze bwari ubwo kugaragaza ko igihugu cyabo gikeneye amahoro ngo kandi atari byo.
Tanga igitekerezo