Tombola igaragaza uko amakipe agomba guhurira mu matsinda y’igikombe cy’Afurika cy’abakina muri shampiyona zabo (CHAN) isize Amavubi y’u Rwanda mu tsinda rya gatatu aho ari kumwe n’Imisambi ya Uganda.
Ni tombora yaberaga i Caïro mu Misiri yatangiye mu kanya kashize. Amavubi na Uganda Cranes n’ubundi bari mu tsinda rimwe, mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.
Uretse Uganda Cranes n’Amavubi bari mu tsinda C, iri tsinda rinarimo ikipe y’igihugu ya Maroc, Les lions de l’Atlas ifite igikombe giheruka ndetse n’ikipe y’igihugu ya Togo. Igihugu cya Cameroun kigomba kwakira iri rushanwa cyo kiri mu tsinda rya mbere, gisangiye na Burkina Faso, Zimbabwe na Mali.
U Rwanda rwaherukaga kwitabira CHAN ya 2018 yari yabereye muri Maroc, gusa ntirwigeze rurenga amatsinda nyuma yo gutsindwa na Libya ku munota wa nyuma w’umukino wa gatatu mu itsinda.
Mbere yaho muri 2016, u Rwanda ni rwo rwari rwakiriye iri rushanwa, rusezererwa muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-1.
Kuri uyu wa mbere ni bwo Amavubi yatangiye imyitozo, mu rwego rwo kwitegura imikino ya gicuti itegura iri rushanwa rizatangira ku wa 04 Mata uyu mwaka.
1 Ibitekerezo
Kuwa 17/02/20
nahbagabo kweli ntavyo kwijajara nukur
Subiza ⇾Tanga igitekerezo