Inyeshyamba zirwanira mu gihugu cya Centrafrique zibumbiye mwihuriro ryitwa CPC (Coalition des Patriotes pour le Changement ) zirimo kugaba ibitero byibasira abasivili n’ibirindiro by’ingabo z’igihugu. Ku cyumweru gishize, abasivili bagera ku icumi barishwe kandi byibuze amazu atandatu yaratwitswe n’izo nyeshyamba mu mudugudu wa Kologbota, ku birometero mirongo itatu uvuye i Bakouma, mu majyaruguru ya Centrafrique.
Nkuko depite Gabin Dieudonne Mboli abitangaza iki gitero kimaze kuba icya cumi na gatanu kibaye. Ahamagarira abayobozi “gushimangira ingufu z’ingabo z’Africa yo hagati zikorera muri ako gace kugirango bashobore guhangana n’ihohoterwa izo nyeshyamba zikorera abaturage.”
Ibitero by’inyeshyamba birakomeje mu majyaruguru ya Centrafrique bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu aho kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Kadjama ku birometero 37 uvuye I Markounda byahitanye abasirikari babiri n’umusivili umwe abandi baturage bavanwa mubyabo.
Nkuko radio mpuzamahanga y’abafaransa ibitangaza ,kuri uyu wa mbere Mu kiganiro n’abanyamakuru I Bangui umuvugizi wa guverinoma Maxime Balalu avuga ko “ ingabo z’igihugu zigiye kurwanya umusubirizo inyeshyamba kugira ngo zigarure uturere twose inyeshyamba zigaruriye.”
Bwiza.com
Tanga igitekerezo