![Champions League: Manchester United yaguye ikuzimu, Arsenal iha Lens umubatizo](local/cache-vignettes/L999xH562/goal_-_multiple_images_-_2_split_-_facebook__1__copy_1000x562-9702a.jpg)
Amahirwe ya Manchester United yo gukina â…› cya UEFA Champions league yongeye gusa n’ayoyoka burundu, nyuma yo kugwa miswi na Galatasaray ibitego 3-3.
Iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag yari yasuye Galatasaray ku kibuga cya Stade ya Rams Park, mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A.
Ni ikibuga abafana ba Galatasaray basanzwe bagereranya n’ikuzimu (Hell), bijyanye n’igitutu cy’umurindi bazwiho kwakiriza ikipe zijya zibasura.
Na mbere y’uko umukino wo mu ijoro ryakeye utangira Stade yari yatatswemo amabara yarimo ubutumwa buha ikaze Manchester United mu nyenga y’ikuzimu, ibisobanura ko umutoza Erik ten Hag n’abasore be nta kosa iryo ari ryo ryose basabwaga gukora.
Ni Manchester United by’umwihariko yagiye gukina uyu mukino izi neza ko igomba kuwutsinda byo gupfa no gukira, kugira ngo yikureho umwaku yiteye ubwo yatsindirwaga muri Denmark na Copenhagen ibitego 4-3 bigatuma icyizere cyayo cyo gukina â…› cy’irangiza cya Champions league gisa n’igitangira kuraza amasinde.
Mu minota 18 ya mbere y’umukino Manchester United yari yamaze gucana umucyo ikuzimu, izamuka mu ijuru ibifashijwemo n’ibitego birimo icyo ku munota wa 11 cy’umunya-Argentine Alejandro Garnacho ndetse n’icy’umunya-Portugal Bruno Fernandes.
Abafana ba Manchester United batangiye kugira icyikango ku munota wa 29 w’umukino ubwo Hakim Ziyech yagabanyaga umwenda w’ibitego bibiri Galatasaray yari yamaze gutsindwa. Ni igitego uyu munya-Maroc yatsinze kuri Coup-Franc yateye umunyezamu André Onana ntiyamenya ibyabaye.
Ziyech yongeye gusuzugura Onana ku munota wa 62 nanone ubwo yamutsindaga ikindi Gitego cya Coup-Franc cyaje nyuma y’iminota irindwi Scot McTominay atsindiye United igitego cya gatatu.
Imitima y’abana b’amashitani atukura yashengutse burundu Kerem Akturkoglu yishyuriraga Galatasaray ku munota wa 71 w’umukino, nyuma yo gutera umuzinga w’ishoti ryaruhukiye mu nshundura ry’izamu rya Onana.
Manchester United kuri ubu irasabwa kurira umusozi igatsinda ikigugu Bayern Münich mu mukino wa nyuma wo mu tsinda, gusa nanone igasengera y’uko Copenhagen yagwa miswi na Galatasaray.
Arsenal yandagaje Lens, igera muri â…›
Mu gihe Manchester United yarimo icanwaho umuriro na Galatasaray, Arsenal yo yarimo iha isomo rya ruhago Lens yo mu Bufaransa yari yayisuye i Emirates Stadium.
Ibitego 6-0 byari bihagije ngo Arsenal yihimure kuri aka gakipe Kari kayisasiye ubwo kayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino ubanza wari wabereye mu Bufaransa.
Byasabye umunota wa 13 ngo Kai Havertz afungure amazamu, mbere y’uko Gabriel Jesus, Bukayo Saka, Gabriel Maetinelli na Martin Ødegard bongeramo ibindi bitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Arsenal yakinnye igice cya kabiri hafi ya cyose isa n’iyishimisha yatsinze agashinguracumu ku munota wa 86 w’umukino biciye muri Penaliti ya Georginho.
Iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta yahise ikatisha itike ya â…› cy’irangiza, inizera kuzayobora itsinda B n’ubwo igifite umukino izahuriramo na PSV Eindhoven yo mu Buholandi.
Tanga igitekerezo