![Charly na Nina bongeye kugaragara mu ruhame](local/cache-vignettes/L1000xH584/41424_copy_1024x597-1cd18.jpg)
Abahanzikazi Charly na Nina nyuma y’igihe batagaragara yewe nta na makuru yabo azwi mu ruhando rw’imyidagaduro, bongeye kugaragara mu ruhame.
Amafoto yabo yagaragaye ubwo barikumwe n’abagaragiye Aurore Kayibanda Mutesi, nyuma yo gushyingiranwa kumugaragaro n’umukunzi we Jacques Gatera.
Aba bahanzikazi bamenyekanye mu ndirimbo "indoro"n’ubundi babarizwaga mu itsinda bitiriye amazina yabo(Charly &Nina) , bari baraburiwe irengero abenshi batazi aho baherereye , gusa kuri iyi nshuro baratungiranye ubwo bari mu bashyigikiye uyu Aurore n’umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu nta makuru menshi azwi niba aba bahanzikazi ariho bimukiye cyangwa niba ari ubutembere dore ko ibyabo batakibishyira hanze bityo kubamenyaho amakuru bikagorana.
Ubu bukwe bitabiriye bwabaye taliki 22 Gashyantare 2024 , i Phoenix muri Arizona.Sibo bonyine babwitabiriye mu byamamare nyarwanda kuko hari harimo umuherwe Bad Rama Cedru,uzwi mu gutunganya amashusho, umunyamakuru Ernesto Ugeziwe, ndetse na Lionel Hakizimana wahoze akinira basketball.
Umugabo mushya wa Kayibanda, ni umucuruzi uzwi nk’umwe mu bakinnyi ba Golf bakomeye bo mu Rwanda.
Ni nyuma y’imyaka itatu Aurore atandukanye n’umufotozi witwa Egide Mbabazi, bari bakoze ubukwe mu 2018.
Tanga igitekerezo