
Chorale Christus Regnat yamamaye mu ndirimbo ’Mama Shenge’ yakoranye n’abahanzi bamenyerewe nk’abaririmba indirimbo zisanzwe zitari izo mu kiriziya,igiye gukora igitaramo cy’amateka ku bakunda ibihangano byayo.
Ni Chorale yamaze kuba ikimenyabose kubera ubuhanga bwayo ,haba mu majwi no mu njyana ariko biza kuba akarusho ubwo bakoranaga indirimbo ’Mama Shenge’ n’ibyamamare birimo ’Andy Bumuntu ndetse na Yverry’.
Iyi ndirimbo yaje yiyongera ku zindi nka Igipimo cy’urukundo ya Rugamba Cyprien’, ‘Abatoya Ntibagapfe’, ‘Kuzwa Iteka ya Umurerwa Dorothée, n’izindi zitandukanye.
Izi ndirimbo rero zikoze mu njyana zitandukanye nizo iyi korali igiye kubumbira hamwe mu gitaramo yise ’i Bweranganzo’ izakorera muri Camp Kigali kuri iki Cyumweru Taliki 19 Ugushyingo2023.
Ni gitaramo iyi Chorale izaba iri kumwe na Josh Ishimwe wamamaye mu gusubiramo zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Kiliziya Gatolika mu buryo bwa Gakondo.Uretse uyu muhanzi ngo hari akandi gaseke kazapfundurwa bahishiye abazitabira ibyo birori.
Amarembo azaba afunguye kuva saa kumi zuzuye mu gihe saa kumi n’ebyiri aribwo hazatangira igitaramo nyirizina ahazwi nka camp Kigali.
Ubuyobozi bw’iyi Chorale buvuga ko intego ubusanzwe ifite ari ugukomeza gufasha abantu batandukanye gusenga binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana no gufasha abantu kuruhuka binyuze mu zindi ndirimbo zafasha abantu kongera kugarura ubumuntu n’urukundo mu bantu.
Chorale Christus Regnat ni Chorale ibarizwa muri Kiriziya Gatolika muri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.
Tanga igitekerezo