![Cristiano Ronaldo yanyomoje umusifuzi wari wemeje ko yakoreweho penaliti y'igihuha](local/cache-vignettes/L1000xH653/20231127_222849_2__1_copy_1000x653-be9ee.jpg)
Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yakoze ibitari bimenyerewe, ubwo yabuzaga umusifuzi kumuha penaliti nyamara yari yemeje ko yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina.
Hari mu mukino wa Champions league yo muri Aziya ikipe ye ya Al Nassr yahuriragamo na Persepolis yo muri Iran.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa kabiri w’umukino Cristiano Ronaldo yaguye mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penaliti, gusa Cristiano Ronaldo arabihakana ndetse asaba ko iyi penaliti yakurwaho.
Byabaye ngombwa ko Umushinwa Ma Ning wasifuraga uyu mukino yiyambaza ikoranabuhanga rya VAR, mbere yo gusanga penaliti yari yatanze atari yo.
Ubunyangamugayo butari busanzwe kuri Cristiano Ronaldo bwatumye Persepolis irokoka kuba yatakaza uriya mukino waberaga i Riyadh muri Arabie Saoudite, dore ko warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Kuwunganya cyakora ntacyo byigeze bihungabanya kuri Al-Nassr, dore ko yamaze kwizera itike ya â…› cy’irangiza nyuma yo kurangiza imikino ine iyoboye itsinda F iherereyemo n’amanota 12.
1 Ibitekerezo
ukuri Kuwa 28/11/23
HHHHH,ngo ubunyangamugayo butari busanzwe kuri Cristiano,nubwo ni uko yabonaga umusifuzi agiye kujya kuri VAR agahita abonakoatariyo ahitamo guhita abimubwira ko atariyo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo