
Simon Danczuk yongeye guhura n’umugore we Uwamahoro Claudine nyuma yo guhabwa viza yo kuba mu Bwongereza.Ni nyuma y’uko kandi hari hashize igihe ayisaba ariko akayimwa ubundi yayisaba agategereza igisubizo akakibura.
Ku cyumweru gishize, uyu wahoze ari umudepite w’abakozi mu bwami bw’Ubwongereza n’umugore mushya Claudine Uwamahoro, bongeye guhurira i Heathrow akaba aribwo bwa mbere babonanye nyuma y’uko bashyingirwa.
Ikinyamakuru Mail cyagaragaje mu kwezi gushize ko Madamu Uwamahoro yasabye Visa muri Nzeri 2022 ashaka kujya mu Bwongereza nk’ugiye gutembera ariko ntiyayihabwa, ngo kuko Leta itari ifite gihamya y’uko akundana na Danczuk.
Ibi bivuze ko nubwo basezeranye, Danczuk we yagombaga kujya mu Bwongereza wenyine kubera impamvu z’akazi, naho umugore we akaba agumye mu Rwanda.
Mu minsi micye ishize byaje gutungurana aba bombi bari mu byishimo bahuje urugwiro basomana kandi bahobera ku kibuga cy’indege cya Heathrow.Nta makuru menshi atangazwa mu nzira byanyuzemo ngo uyu mugore yisange yabonanye n’uyu mugabo we.
Uwamahoro Claudine ni Umunyarwandakazi w’imyaka 28 mu gihe umugabo we Simon Danczuk afite imyaka 56. Bahuye bwa mbere ubwo Simon Danczuk yazaga mu Rwanda mu ruzinduko rugamije ubushabitsi.
Tanga igitekerezo