Gateka Esther Brianne wamenyekanye nka DJ Brianne akaba ari mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, agiye kubagwa mu nda.
Kuru uyu wa tariki ya 1 Mata 2024 nibwo Dj Brianne uzwei mu kuvanga imiziki ari bubagwe mu nda nyuma y’uburwayi amaranyemo iminsi.
DJ Brianne amaze iminsi ataka uburwayi mu nda aho yagiye kwamuganga bakamubwira ko bisaba ko abagwa mu nda kugira ngo bamuvure akire. Agiye kubagwa ku gifu bakureho ibinure biriho kuko byabaye byinshi.
Ubwo yavaga kwisuzumisha yahawe gahunda yo kubagwa aho amatariki nyirizina yageze kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024.
Mbere y’uko abagwa, DJ Brianne yifashe amashusho mato ari mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho agiye kubagirwa kuri uyu wa Mbere.
Muri ayo mashusho yashyizemo indirimo yo mu gitabo cyifashishwa n’abarokore izwi nka ’Bara iyo migisha’ ikaba yarashyizwe mu buryo bw’amajwi na Pappy Clever na Dorcas.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ’Story’ DJ Briane yasabye Imana kumuba hafi ubwo araba ari ku iseta, ati: "Mana ubane nanjye."
Biteganyijwe ko ’Operasiyo’ yo kumubaga iramara amasaha agera ku munani.
Tanga igitekerezo