Umuvanzi w’imiziki Kayitesi Sonia wamenyekanye nka DJ Sonia yagize icyo avuga ku mashusho y’inkumi yambaye ubusa amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikavugwa ko yaba ari we.
Hashize ukwezi kurenga ku mbugankoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa X hazenguruka amashusho y’inkumi yambaye ubusa aho byavuzwe ko ari DJ Sonia uba uri muri ayo mashusho.
Bidahagije ayo mashusho yongeye kugaruka hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2024, aho aba ari amashusho y’umukobwa uri mu buriri yambaye ubusa bikavugwa ko yaba ari DJ Sonia.
Mu kiganiro yatanze kuri X mu bizwi nka ’Space’ DJ Sonia yihakana ayo mashusho avuga ko atari we uyugaragaramo ko ahubwo abakora ibyo bashaka kumwicira izina.
Nyuma y’uko DJ Sonia amaze guhakana ko ari we ugaragara muri ayo mashusho, uwari uyoboye icyo kiganiro yaje gusaba Mukuru wa DJ Sonia babana kugira icyo abivugaho.
Mukuru wa DJ Sonia yavuze ko nk’umuryango batunguwe no kubona ariya mashusho gusa na we yahamije ko umukobwo uyagaragaramo atari DJ Sonia.
Akomeza avuga ko ubwo yajyaga hanze bikavugwa ko ari Sonia arera, imiryango yatangiye kumuhamagara imubwira ko yatangiye kunanirwa kurera murumuna we gusa we yababwiye ko atari Sonia.
Nyuma yo guhakana ayo makuru kuri X, DJ Sonia abinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze n’abareberera inyungu ze, yongeye guhakana ahamya ko atari we, icyakora aboneraho no kwihanganisha nyirayo kuko ntawe ukwiye ibyo yakorewe.
Ati “Ndashimira by’umwihariko buri umwe wambaye hafi muri ibi bihe bikomeye, sinabona uko mbashimira urukundo mwanyeretse muri ibi bihe byo guherekeza musaza wanjye.”
Yakomeje agira ati "Ndashaka gushyira umucyo ku mashusho y’umukobwa ugaragara mu mashusho kuko atari njye ndetse nta n’uruhare nagize mu kugira ngo ajye hanze […] ku rundi ruhande mpagararanye n’uwagizweho ingaruka n’ibi bibazo kuko nta n’umwe bikwiye kubaho.”
Si ibyo gusa kandi kuko Mukuru wa DJ Sonia muri cya kiganiro cyo kuri X yaje kwemeza ko bamaze gutanga ikirego mu rwego bireba kugira ngo bakurikirane abihishe inyuma yo guharabika izina rya Murumuna we bitwaje amashusho y’ubwambure bw’undi mukobwa.
Kugeza ubu bamaze ukwezi kumwe batanze icyo kirego nk’uko bombi babihamije mu kiganiro cyo kuri X.
Tanga igitekerezo