Umutwe wa FDLR n’indi mitwe nka Nyatura, Mai Mai, yigabije ingo z’Abatutsi bo muri Teritwari ya Masisi baranasahura ,izindi barazitwika ariko ngo icyo bari bagambiye nyirizina ni ugutwika urusengero rwasengerwagwamo n’abiganjemo aba nyekongo b’Abatutsi.
MAISHA RDC ducyesha aya makuru ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter (X), itangaza ko kuri uyu wa Mbere taliki 27 Ugushyingo 2023 aribwo iyi mitwe yigabije aka gace by’umwihariko ahazwi nka SHANGI igasahura ikanatwika amazu y’abo batutsi.
MAISHA RDC yagize iti“Urusengero rwiganjemo Abanyekongo b’Abatutsi muri Shangi ya Masisi, rwasenywe, runatwikwa n’abarimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi mitwe, bafatanyije na FARDC n’abacancuro.Ibi bikorwa kandi byanaherekejwe n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, amatungo yabo kandi bakanava mu byabo.”
Ibi bivuzwe mu gihe igisirikare cya FARDC n’abambari bacyo mu mpera z’icyumweru gishize bararashe inka nyinshi z’aborozi batuye mu duce dutandukanye bakoresheje indege ya SUKHOI ndetse inica abaturage.
FARDC n’abayifasha nka FDLR bavugwaho ubu bwicanyi, mu gihe bo bakunze kubihakana bagaragaza ko baba bari kurasa umutwe wa M23 mu ntambara ihanganishije izi mpande zombi, nyamara aba barwanyi b’i Sarambwe ntibahwema kugaragaza ko izi ngabo za Congo zirasa buhumyi zititaye ku baturage cyangwa ibindi bishobora kwangirika.
1 Ibitekerezo
saïdi Kuwa 28/11/23
Burya se habaho n’insengero zishingiye Ku moko?Izo zijwiye gusenywa kuko Yesu ntari muri zo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo