![DRC:FARDC n'ihuriro ryayo badudubije ibisasu biremereye ku basivili b'i Sake](local/cache-vignettes/L1000xH667/bshadfwicaaw1il_copy_1024x683-b10ee.jpg)
Ingabo za FARDC, FDLR, Abacanshuro b’abazungu, Abarwanyi ba Wazalendo, Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi, n’ingabo za SADC bongeye kurasa ibisasu biremereye mu gice cy’Abasivili mu mirwano bahanganyemo n’Umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni igitero iri huriro ryagabye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, mu masaha y’igitondo, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Saké no mu nkengero zayo.
Iyi mirwano yahanganishije impande zombi yakoreshejwemo imbunda za rutura.
Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki bwana Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter.
Gusa yavuze ko AFC - M23 ikomeje kurinda abaturage b’abasivili kuko ariyo nzira aba barwanyi bakoresha mu rwego rwo kwirwanaho.
Amakuru avuga ko kugeza ubu M23 yamaze kwihuza mu buryo bweruye na AFC mu rwego rwo kurushaho kunoza Politiki y’ibiganiro na Leta ya Congo.
Iyi mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hari hiriwe agahenge kaherekejwe n’igihuha kivuga ko M23 yaba yacitsemo ibice, gusa nyuma ubuyobozi bw’aba barwanyi baje gutangaza ko byari ibihuha.
Tanga igitekerezo