
Dr Denis Mukwege ushaka kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo arahamya ko umubano mwiza w’iki gihugu n’u Rwanda ukenewe, mu nyungu z’impande zombi.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, cyibandaga kuri kandidatire aherutse kugeza muri komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, nk’umukandida wigenga.
Amatora yo muri RDC ari gutegurwa, ari na ko umubano w’iki gihugu n’u Rwanda ukomeje kuzamba bitewe n’intambara ingabo zacyo zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Byageze aho intumwa yihariye y‘Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Huang Xia, abwira akanama gashinzwe umutekano ko hatagize igikorwa, ibi bihugu bishobora kwisanga mu ntambara.
Dr Mukwege yavuze ko umubano mwiza n’u Rwanda ukenewe kuko rudateze kwimuka kandi ko ukwiye kubaho ku bw’inyungu z’impande zombi. Ati: "U Rwanda ruzahora ari umuturanyi wacu. Dukeneye ukuri mu mubano wacu. Ni umubano uri hejuru cyane wa business. Birashoboka ko hashyirwaho uburyo, aho buri wese yakungukira muri iyo business.”
Uyu mukandida avuze aya magambo mu gihe Perezida Felix Tshisekedi bazahatana mu matora we aherutse kuvugira i Brazaville muri Repubulika ya Congo ko azubaka urukuta rutandukanya RDC n’u Rwanda, mu gihe azaba atsinze intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu.
1 Ibitekerezo
NIYIGENA Kuwa 08/11/23
Navane imitwaho ibyo yavuze mbere turamuzi ubwo namajwi ashaka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo