![Depite Niyorurema yagaragaje icyuho cya ruswa mu myubakire ya za sitasiyo](local/cache-vignettes/L942xH520/stations-03e22.png)
Niyorurema Jean René ntashira amakenga uburyo mu Rwanda hakomeje kubakwa sitasiyo za lisansi nyinshi zitubahirije amabwiriza bikabangamira abaturage. Iyi ntumwa ya rubanda iravuga ko muri ibi bikorwa hashobora kuba hari icyuho cya ruswa igasaba urwego rw’umuvunyi guhagurukira iki kibazo.
Byagarutseho kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’umuvunyi rwagezaga ku nteko Inshinga amategeko raporo y’ibikorwa rwakoze mu myaka w’ingengo y’imari warangiye wa 2022-2023 ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka wa 2023-2024.
Imyubakire ya za sitasiyo za lisansi zo mu Rwanda ni kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho n’abatari bake bemeza ko harimo ibibazo byinshi. Kimwe mu bibazo bigarukwaho harimo kuba nyinshi muri izi sitasiyo zarubatswe zegeranye cyane hatubahirijwe amabwiriza abigenga mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Cyane cyane izo mu mujyi wa Kigali zo zinanengwa kuba zubatse ahegereye aho abaturage batuye, ibintu bishobora kubateza akaga gakomeye nko mu gihe zaba zifashwe n’inkongi y’umuriro.
Depite Niyorurema Jean René yasabye umuvunyi mukuru gukurikirana imyubakire ya za sitasiyo hakanarebwa niba nta ruswa yaba ibyihishe inyuma ati “Ubona zigenda zizamuka cyane, turabishima y’uko ari ishoramari rigenda riza ariko ukabona rigenda ubona ritagira gikurikirana, ku buryo habamo icyuho cya ruswa cyangwa akarengane ku baturage baturiye izo Stations.”
Akomeza agira ati “Nagira ngo mbaze ingamba zihari cyangwa ibyo mwaba mwaraganiriye n’izindi nzego kugira ngo bakurikirane ziriya nyubako kuko ubona ko bigenda byihuta cyane kandi bishobora kuzabangamira imiturire y’abaturage.”
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’uru rwego bwasanze aka kajagari ahanini karatewe no kuba ibyangombwa bihabwa abashaka kubaka Stations mu Rwanda bitangwa n’inzego nyinshi bityo hakaba ubwo umuntu yemererwaga hamwe agahita yubaka kandi mu by’ukuri atari yuzuza ibisabwa.
Ati “Hari amabwiriza ariko yari arimo ikibazo cyane cyane ibijyanye n’iyo umuntu yinjije dosiye bwa mbere, urwego rushobora kumubwira ngo hariya hantu harakwiriye, abahawe icyangombwa bakibwira ko ari ukubemerera ariko mu by’ukuri bataragera kuri etape yo kubemerera kuko hazamo inzego nyinshi. Hazamo RURA, hakazamo Umujyi wa Kigali niba ari mu mujyi cyangwa akarere niba ari mu ntara, hakazamo REMA, hakazamo RDB, hazamo inzego nyinshi cyane.”
Umuvunyi mukuru akemeza ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo uru rwego rwasanze hakwiye gushyirwaho One Stop Center nk’urwego rwajya ruhuza ziriya zose bigatuma kiriya cyangombwa kiboneka vuba kandi abemererwa kubaka bakaba ari abujuje ibisabwa.
Nirere ati “Hari igihe rero urwego rumwe rushobora kukwemerera urundi rukaguhakanira, aha rero niho twaboneyemo ko icya mbere one stop center ari ngombwa, icya kabiri ni ayo mabwiriza, hakaba amabwiriza asobanutse.”
Ubusanzwe amabwiriza asanzwe avuga ko hagati ya sitasiyo ebyiri ziri mu muhanda uri mu cyerekezo kimwe, haba hakwiriye kubamo intera ya metero 1000 ikibanza cyubatseho Station ya lisansi kigomba kuba gifite ubuso bwa metero kare 1200 mu gihe idafite aho ibinyabiziga bikanikirwa na metero kare 1500 kubifite ahakanikirwa ibinyabiziga.
Tanga igitekerezo