Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki nka Diamond Platnumz, yemeje ko atakiri mu rukundo n’umuririmbyi mugenzi we Zuchu bari bamaze umwaka urenga bakundana.
Uyu muhanzi uyoboye umuziki wa Tanzania yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, yatangaje ko kuri ubu nta mukunzi agifite ndetse ko nta n’uwo agikeneye.
Ati: "Guhera uyu munsi, nishimiye kubamenyesha ku mugaragaro ko ndi ’Single’, nta mukobwa uwo ari we wese ndi gutereta cyangwa uwo dukundana."
Yakomeje agira ati: "Ku bw’ibyo, nta mugore uwo ari we wese nkwiye kwitirirwa ko dukundana. Ningira uwo ntereta cyangwa tukajya mu rukundo, nzamubamenyesha cyangwa mubereke nk’uko buri gihe mbigenza."
Diamond yemeje ko nta mukunzi agifite mu gihe yari amaze imyaka hafi ibiri akundana n’umuhanzi Zuchu.
Uyu muhanzi cyakora mu byumweru bishize hari umwe mu bagabo yari yahaye gasopo, nyuma yo kumukekaho kuba yarashakaga kumutwara iriya nkumi.
Diamond yifashishije urubuga rwa Instagram yaburiye uyu mugabo ko yarimo arenga imbibi mu bijyanye n’urukundo.
Ni Diamond kandi wanashyize ku karubanda bumwe mu butumwa uwo mugabo yari amaze igihe yandikira Zuchu.
Diamond Platnumz yatandukanye n’uyu mukobwa, mu gihe mu mwaka ushize yatangaje ko ari we musore wa mbere baryamanye bikarangira anamwambuye ubusugi.
1 Ibitekerezo
cyuma Kuwa 13/12/23
Ko bariya babusanya ( Dressing). Niko n’abandi bazigishwa. Hmmhh
Subiza ⇾Tanga igitekerezo