
Ku cyumweru, tariki ya 10 Nzeri, Diamond Platnumz yasize abakunzi b’umuziki bibaza byinshi nyuma yo kumubona ku rubyiniro avuye mu isanduka bashyinguramo mu gitaramo yakoreye i Ruangwa mu Karere kaLindi.
Imbaga y’abantu yatunguwe no gutinyuka k’uyu muhanzi maze benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bagaragaze ko batangajwe n’iyi migirire y’uyu muhanzi.Umufana umwe yanditse kuri Twitter ati: "sinshobora kwizera ko nabonye Diamond Platnumz avuye mu isanduku.Icyo cyari ikintu cyiza cyane nabonye."
Diamond Platnum yahise asangira ibitekerezo bye n’abafana kuri instagram avuga ko yabanje kugira ubwoba yinjira mu isanduku ariko nyuma ngo yaje kumva ko agombwa kubikora. Ati: “Nagize ubwoba nkinjira hano! Ariko byose byari bikwiye kubaho kubera gushimisha abafana banjye. ”
Ibi ngo byabaye ikimenyetso cyo guhanga udushya mu rwego rwo gutuma umuziki urushaho kwishimirwa.
1 Ibitekerezo
Ntibaziyjndemye j bossc Kuwa 13/09/23
Icyonigitangaza ndamnd akoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo