Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara yijunditse Perezida Paul Kagame, amushinja kuba ari we watumye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanga kumutangaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena ni bwo Komisiyo y’amatora yatangaje Diane Rwigara mu bakandida batemerewe kwiyamamaza, nyuma yo gusanga hari bimwe mu byangombwa basabwaga ngo bemererwe kwiyamamaza batatanze.
Perezida w’iyi Komisiyo, Oda Gasinzigwa ku wa Kane yatangaje ko Shima Diane Rwigara atemerewe kwiyamamaza, kubera ko hari bimwe mu byangombwa atatanze birimo "icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, ahubwo akaba yaratanze kopi y’urubanza".
Uyu mukobwa kandi ngo mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko yatanze inyandiko y’ivuko, mu gihe kuri lisiti yatanze y’abashyigikiye kandidatire ye, atujuje abantu nibura 12 kandi bari no kuri lisiti y’uturere bazatoreramo.
Utwo turere ni Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.
Muri lisiti z’abamushyikiye mu Karere ka Huye na Gisagara NEC yavuze ko indangamuntu zabo zitabaho, ikindi hagaragaye zimwe mu nomero z’ikarita ndangamuntu zidahuye n’amazina y’abo yanditse kuri lisiti y’abamushyigikiye.
Ni ku nshuro ya Kabiri Diane Rwigara agerageza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko bikarangira Komisiyo y’Amatora itabimwemereye.
Uyu mukobwa w’uwahoze ari umucuruzi, Rwigara Assinapol mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje Perezida Paul Kagame nka nyirabayazana yo gutuma yangirwa kwiyamamaza.
Yagize ati: "Nyuma y’igihe cyose natakaje, akazi ndetse n’imbaraga nashyizemo; nababajwe no kumva ko ntari kuri lisiti y’abakandida Perezida. Paul Kagame, kubera iki wanze kunyemerera kwiyamamaza"?
Rwigara yashinje Umukuru w’Igihugu kandi kuba ari ku nshuro ya kabiri amuvukije uburenganzira bwo kwiyamamaza nyamara yari abikwiye.
Ubutumwa bw’uyu mukobwa bwakurikiwe n’ubutumwa bwa benshi mu bakoresha urubuga rwa X bamunenze kwibasira Perezida Kagame, nyamara atari we uyobora Komisiyo y’amatora.
Kugeza ubu abakandida Paul Kagame w’ishyaka RPF-Inkotanyi, Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Filippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga ni bo bonyine bemerewe kwiyamamaza mu babarirwa mu icyenda bari batanze kandidatire.
4 Ibitekerezo
Bosco Kuwa 07/06/24
Ariko niba uriya mukobwa agira abajyanama bamugire Inama.
Subiza ⇾Aturekere Muzehe wacu kuko nitwe tuzi aha yaduku ,Icyo atimariye , ndetse niwe udukwiriye bitewe n’ amateka yacu .
Uriya mukobwa niba akomeje ararahonye amasomo ahagije mubyahise nakomereze aho.
Pulitique irigwa .
Alias Kuwa 08/06/24
Guta umwanya?! Byaba byiza igihe wiyemeje gukora ikintu runaka ugiye wuzuza n’ibisabwa kuri cyo.
Subiza ⇾Mparambo Kuwa 08/06/24
Uyu mukobwa ariko uretse kuba yakoreka igihugu kubera umutima mubi agaragaza, yibitsemo n"ubuswa.
Subiza ⇾Ariko ubundi umuntu utazi gutandukanya Icyemezo cy’amavuko n’Icyemezo cy’ubwenegihugu, cyangwa "extrait de casier judiciaire" na "copie de jugement" yayobora igihugu ate!!!!
silae Kuwa 09/06/24
Ari Jye utu tugore natureka tukiyamaza maze nkareba
Subiza ⇾Jacques Kuwa 14/06/24
Ni umugore bwo yabugezeho? Niba ugejeje 40 ukoreshwa politike nurwango ngo arashaka kwihorera kuri se wagonzwe nubwo we atabyemera...Atari ugukoreshwa n´abanga u Rwanda nikihe gihugu mw´Isi mwumvise umukobwa yabaye President????no mugihe cy´abami muzabaze ntawabaye Umwamikazi ari ingaragu yinjirirwa nabanyapolitiques bose......Uwanyuma yamushyize hanze asohora amafoto yibyo bakoranaga.....nabo yijundinda H.E PK kdi ibyo nibyo bituma ingaragu zitizerwa ngo zihabwe amabanga akomeye uretse kuba President na minister ntiwamuba uri ingaragu yewe nababandi bahabwa ministers na ba se cg ba nyina...ntawe barayiha ari ingaragu umuzi amumbwire uretse Diane nawe yazanywe no gutukisha gusa.....
Subiza ⇾Tanga igitekerezo